CARRE D’AS : Amakipe 4 ya mbere arahatana mu mpera z’iki cyumweru

CARRE D’AS : Amakipe 4 ya mbere arahatana mu mpera z’iki cyumweru

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeli na 1 Ukwakira nibwo haza gukinwa imikino ya nyuma ihuza amakipe 4 ya mbere muri shampiyona ya volley ball mu Rwanda mu irushanwa ryiswe CARRE D’AS.

Imikino igomba kubera ku kibuga cya Stade Amahoro na NPC izahuza Gisagara VC yatwaye igikombe cya shampiyona, Kirehe VC yabaye iya 2, APR VC yabaye iya Gatatu ndetse na IPRC South yabaye iya kane muri shampiyona mu bagabo ;

Mu gihe mu bari n’abategarugori bazakinira ku Kimisigara, amakipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) yatwaye igikombe cya shampiyona, APR WVC, Ruhango WVC ndetse na St Aloys y’i Rwamagana.

Kuri uyu wa Gatandatu hazakinwa imikino y’amajonjora buri kipe.Imikino ikazatangira guhera ku isaha ya 12h00 z’amanywa, undi ube isaa 14h00 naho uwanyuma mu majonjora ube i saa Kumi z’amanywa.

Naho ku cyumweru amakipe azaba yitwaye neza akazakina umukino wa Nyuma kuri Stade Amahoro nto. imikino ikazajya itangira i saa 13h00 z’amanywa ku bakobwa naho umukino wa nyuma mu bahungu ube i saa 16h00 z’umugoroba.

Ni imikino iterwa inkunga na SORAS sosiyete y’ubwiteganyirize mu by’ubuzima, ubucuruzi ingendo ndetse n’ibindi..