ARPL : Shampiyona ya 2017/2018 iratangira kuri uyu wa Gatandatu

ARPL : Shampiyona ya 2017/2018 iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru nibwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda AZAM Rwanda Premier League iza kuba itangira. Amakipe 16 muri rusange niyo azitabira iyi shampiyona nkuko umwaka ushize byari bimeze.

Mu gihe umukino wa Rayon Sport yatwaye igikombe umwaka ushize na As Kigali wagombaga gufungura iyi shampiyona wimuriwe ku Cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2017, kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino itandukanye y’umunsi wa mbere.

Imikino yose izakinwa guhera i Saa cyenda n’igihe

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017

APR FC vs Sunrise FC sitade ya Kigali
Etincelles FC vs Police FC sitade Umuganda
Gicumbi FC vs Espoirs FC sitade ya Gicumbi
Kirehe FC vs Mukura VS sitade ya Kirehe

Ku cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2017

Bugesera FC vs Amagaju FC Sitade ya Kicukiro
Miroplast FC vs Marines FC Sitade ya Mironko
SC Kiyovu vs Musanze FC Sitade ya Mumena
Rayon Sports vs As Kigali Sitade ya Kigali