Catalonia : Barcelona, Espagnole na Girona ngo ziteguye kujya mu Bwongereza zigakina shampiyona

Catalonia : Barcelona, Espagnole na Girona ngo ziteguye kujya mu Bwongereza zigakina shampiyona

Mu gihe kuri icyi cyumweru aribwo agace ka Catalunya kazatora niba koko kagomba kwiyomora kuri Espagne kakigenda, ikipe ya Barcelona , Espagnole Barcelona na Girona zishobora gusezererwa muri La Liga igihe kamarampaka yakwemeza ko Catalunya yigenga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ukwakira biteganyijwe ko abaturage ba Catalunya agace kabarizwamo ayo makipe atatu bazabyukira mu matora bemeza niba intara yabo igomba kwigenga cyangwa izakomeza kubarwa kuri espagne.

Abatuye aka gace bakomeje kugaragariza leta ya Espagne ko biteguye kwiyomora bakaba mu gace kigenga nk’igihugu. Nyamara ariko ibi biramutse bibaye aya makipe yahita yirukanwa. Minisiteri ya Sport ya Catalunya ibinyujije kuri Minisitiri wayo Gerard Figueras nawe yemeza ko nubwo batazi ikizaba ku makipe yabo biteguye kuyashakirta aho azajya akina yaba bwongereza, Ubutaliyani cg se ahandi babona hashoboka.

Iyi turufu yakoreshejwe na Leta ya Espagne isa nkitagikanze abatuye aka gace, dore ko nubwo Perezida wa La Liga Javier Tebas yari yakomeje gutera ubwoba abatuye Catalonia ababwira ko amakipe yabo azahita yirukanwa nta yindi nteguza.

Nyamara ariko ngo ibi biramutse bibaye bizasaba ko ibihugu by’u Butaliyani, UBwongereza ndetse n’ubufaransa bizabanza gushakira inzira aya makipe anyura mu byiciro byo hasi.

Bitegnayijwe ko amatora ya Kamarampaka azaba kuri icyi cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2017