IPRC South yikuye mu makipe akina Carre D’AS

IPRC South yikuye mu makipe akina Carre D’AS

Ikipe ya IPRC yabaye iya kane muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yamaze gusezera mu irushanwa rya Carre D’AS rigomba kuba mu mpera z’iki cyumweru.

Ku mpamvu zivugwa ko ari bwite ikipe ya IPRC SOUTH yasezeye mu irushanwa nyuma gato yo gutangaza ko n’ikipe ya Basket ball yagombaga kujya mu mikino ya Zone 5 i Kampala nayo itabashije kujyayo ku mpamvu zitaramenyekana.

Amakipe 4 yabaye aya mbere muri shampiyona niyo yagombaga kwitabira iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu. Mu bagabo amakipe ya Gisagara VC, APR VC na Kirehe araza guhatana guhera saa munani z’amanywa kuri sitade ntoya Amahoro.

Biteganyijwe ko amakipe yose aza guhura hagati yayyo maze 2 ya mbere akazakina umukino wa nyuma ku munsi wejo ku isaa Kumi z’umugoroba.

Amakipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) yatwaye igikombe cya shampiyona, APR WVC, Ruhango WVC ndetse na St Aloys y’i Rwamagana niyo aza kuba ahatana Mu bari n’abategarugoli muri salle ya NPC guhera i saa saba z’amanywa.

Aba nabo bakaza gukina hagati yabo bahura bose maze amakipe 2 aza kuba yabaye aya mbere akazakina umukino wa nyuma ku munsi wejo guhera i saa munani z’amanywa.