Volleyball:Sibomana Viateur wari umaze imyaka irindwi atoza ikipe ya APR y’abagore yirukanwe

Volleyball:Sibomana Viateur wari umaze imyaka irindwi atoza ikipe ya APR y’abagore yirukanwe

Ikipe ya APR y’abagore imaze iminsi idatwara ibikombe yirukanye uwari umutoza wayo Sibomana Viateur azira umusaruro muke w’iyi kipe.

Uyu mutoza wari umaze hafi imyaka irindwi atoza iyi kipe y’umukino w’intoki wa volleyball yabaye asimbuwe na Alex Nkuranga wari umwungirije mu gihe bagishakisha umutoza uzamusimbura.

APR mu gihe yatojwe na Sibomana Viateur yegukanye shampiyona mu mwaka w’ 2012 na 2013 ndetse yegukana irushanwa rya Genocide Memorial Tournament ry’uyu mwaka itsinze RRA seti 3-2.