Ibyo benshi bitaga ibihuha byaje kuba impamo maze Safi yegukana Niyonizera Judith imbere y’Imana na bantu

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mubuhanzi akaba anabarizwa mu itsinda rya Urban Boys kuri uyu wa 1 Ukwakira 2017 nibwo yasabye aranakwa uwitwa Niyonizera Judith bataribamaranye igihe wavuga ko ari kirekire kuko uyu Safi mbere ho gato yari ari kumwe n’uwitwa Parfine.

Nkuko byakomeje gushidikanywaho ariko bikarangira bibaye impamo uyu Safi yatangarije Radiotv10 ko uyu ari uwo yasabye Imana ndetse ko yabonye ko ariwe bazahuza.

Abajijwe niba urushako rwe rutazatuma habaho gusubira inyuma kw’itsinda yasubije muri aya magambo ati ”ahubwo nibwo ibikorwa bigiye kwiyongera kuko aho mwabonaga indirimbo imwe muzajya mubona ebyiri".

Gusa ibi byagutera kwibaza niba ibi Safi yatangaje aribyo koko, kuko uwitwa Nizzo ntiyigeze agaragara muri ubu bukwe, ubukwe kdi bwitabiriwe n’abahanzi bake ugereranyije n’izina Safi afite mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda.