Police FC yasuye Gangi wongeye kurembera mu bitaro bya Gisenyi

 Police FC yasuye Gangi wongeye kurembera mu bitaro bya Gisenyi

Nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona bakinnye na Etincelles FC, Police FC yasuye uwari myugariro w’Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi wongeye kurembera mu bitaro bya Gisenyi. Ubu ntabwo ashobora no kurya.

Muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko uwari umukinnyi wa Musanze FC ariko wakiniye amakipe menshi mu Rwanda nka ; APR FC, Rayon Sports, Police FC, ATRACO FC, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir FC, Marines, Etincelles FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, afite uburwayi bukomeye bw’ikibyimba ku ijosi.

Yitaweho n’abaganga bo mu bitaro bya Gisenyi anasurwa na benshi bo mu muryango w’abasportifs by’umwihariko abafitanye isano n’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yageze aho aroroherwa arasezererwa abamubona bishimira kuba yaragendaga atora agatege. Byatumye ubuyobozi bwa Marines FC bumwemerera akazi k’umutoza wungirije mu mwaka w’imikino 2017-18.

Gusa ntibyakunze kuko yongeye kuremba mbere yuko uwo mwaka utangira. Yarwaye igifu ngo cyatawe n’imiti yafataga mu burwayi bwa mbere, no kuba atarabonye ibyo kwiyondoza bihagije.

Igifu cyagize ikibazo gikomeye ku buryo gishobora no kubagwa. Ubu Hategekimana Gangi yasubiye mu bitaro bikuru bya Gisenyi. Uburwayi afite ntibunamwemerera kurya ibyo kurya bisanzwe.

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo Police FC iyobowe n’umutoza wayo Seninga Innocent yamaraga gukina ikanatsindwa na Etincelles FC yasuye Gangi, banamusigira inkunga bakusanyije mu bakozi b’iyi kipe ya Police y’u Rwanda.

Gangi yashimiye cyane iyi kipe kuko kumusura bimuremamo ikizere, kandi ngo inkunga bamusigiye izamufasha kwiyitaho no kugura bimwe mu bimutunga birimo ibihenze kuko adafata ibyo kurya bisanzwe.

Source : Umuseke