CECAFA : U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ry’abagore, abagabo rihabwa Kenya

CECAFA : U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ry’abagore, abagabo rihabwa Kenya

Mu nama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe abarizwa muri CECAFA igateranira i Khartoum muri Sudani, hateguriwe hamwe ibijyanye n’imigendekere ya CECAFA mu byiciro byose hanamenyekana ibihugu bigomba kuzakira.

Kenya niyo yahawe kwakiora irushanwa rya CECAFAB ry’amakipe y’ibihugu, u Rwanda rwahawe kuzakira CECAFA y’abagore, u Burundi buhabwa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, mu gihe CECAFA y’ama Club, Kagame Cup yo izakinwa umwaka utaha ikazakinirwa muri Djibouti ahari na gahunda yo kongeramo andi makipe. Amarushanwa yose ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza.

Umwaka utaha uretse iyi CECAFA Kagame Cup izabera muri Djibouti, Sudani izakira U20 mu gihe U 17 izabera muri Tanzania.

Nzamwita Vincent De Gaulle yabwiye Ferwafa.rw ko U Rwanda rwemeye kwakira CECAFA y’abagore uyu mwaka. yagize ati "Twasabye ko haba amasezerano ya CECAFA n’u Rwanda ndetse na FIFA ikatwemerera amafaranga yo kuzakira iri rushanwa kugira ngo tubone gutangaza amatariki y’irushanwa ndetse n’aho rizabera mu mpera z’uyu mwaka”.

Ibihugu bigize CECAFA byari bimaze iminsi byaracitsemo ibice gusa abayobozi bemeye kwicara basasa inzobe. Kuri ubu, hemejwe ko hazakorwa amatora ya komite nyobozi mu Ugushyingo uyu mwaka, gusa Perezida Mutasim Gafar we akazaguma kuyobora.