Zone V : Patriots na APR WBBC zitwaye neza ku munsi wa 2

Ku munsi wa 2 wa w’irushanwa rya Zone V muri basketball riri kubera mu gihugu cya Uganda amakipe y’u Rwanda ya Patriots mu bahungu ndetse na APR WBBC mu bari n’abategarugori mu bakobwa batsinze amakipe bakinaga nayo.

Kuri uyu wa Mbere, APR yakinaga na Don Bosco yo muri Tanzania maze iyitsinda amanota 84 kuri 74.

Umugwaneza Charlotte na Urwibutso Nicole bigaragaje cyane muri uyu mukino ku ruhande rw’ikipe ya APR BBC, batsinda amanota 20 kuri buri umwe mu gihe Muhoza Martine yatsinze amanota 15.

Mu gihe umukino wo kuri uyu wa Kabiri bazakina na City Oilers yo muri Uganda, ikipe ya Patriots yahagarariye u Rwanda muri iyi mikino mu bagabo, yatsinze umukino wa kabiri ku manota 77-48 nya Savio yo muri Tanzania.

Mu mukino wa mbere wabaye ku Cyumweru, Patriots yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri, yari yitwaye neza itsinda Hawasa City yo muri Ethiopie ku manota 110-43.

Ruhagoyacu ivuga ko Patriots ishobora gukinisha Hamza Ruhezamihigo wakinaga muri Canada, nyuma yo kuyisinyira umwaka umwe, kuko ubu yamaze kubona bimwe mu byangombwa bimwemerera gukina dore ko yasibye iyi mikino ibiri yabanje.

Amakipe azegukana ibikombe haba mu bagabo no mu bagore, azahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera i Rades muri Tunisia mu Ukuboza uyu mwaka.