Breaking : Ferwafa yasubitse irushanwa ryiswe "Ndi umunyarwanda"

Breaking : Ferwafa yasubitse  irushanwa ryiswe

Nyuma y’igihe gito hatangajwe ko kuri uyu wa Gatatu hagomba kuba irushanwa ryagombaga guhuza amakipe 4 yabaye aya mbere umwaka ushize wa shampiyona, kuri uyu wa Kabiri hatangajwe ko iryo rushanwa rikuweho, rikimurirwa igihe kitazwi.

Nubwo nta masaha 24 yari ashize hatangajwe ko iri rushanwa rigomba kuba ndetse uyu munsi aribwo hari hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kivugwa uko irushanwa rizagenda, mbere yaho gato hahise hatangazwa ko irushanwa risubitswe.

Rayon Sports, Police, APR Fc ndetse na AS Kigali nizo zagombaga guhatana kuri uyu wa Gatatu, imikino ya nyuma ikazaba kuri uyu wa Gatandatu. Umuvugizi wa Ferwafa Bwana Prosper Ruboneza yabwiye itangazamakuru ko irushanwa ryasubitswe kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kuritegura neza.

Yagize ati "Ni ukugira ngo ritegurwe neza ku buryo bwimbitse, kugira ngo yaba amakipe, Ferwafa ndetse na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge babone umwanya uhagije kugira ngo irushanwa ritegurwe neza cyane"

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe irushanwa rigomba gusubukurwa. Hari amakuru agera kuri RadioTV10 yemeza ko ubusanzwe amakipe hafi ya yose yari yahakanye gukina iri rushanwa nyamara akaza gusabwa kurikina hitabajwe amabwiriza yahawe bamwe mu bayobozi b’aya makipe.

Ikipe ya Rayon Sports niyo yatangaje ku mugaragararo ko itazitabira irushanwa ariko nayo kuri uyu wa Kabiri iza kwisubiraho yemera ko noneho yaryitabira.