VOLLEYBALL GALA NIGHT : TELE 10 yiyemeje guhemba abitwaye neza mu mwaka w’imikino 2016/2017

Kuri uyu wa 3 nibwo Tele10 Group ihemba abakinnyi, abatoza n’amakipe byitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 mu mukino w’intoki wa volleyball.

Nkuko biteganyijwe muri iki gikorwa kizabera muri Studio za RADIOTV10 mu buryo bw’imbona nkubona (LIVE) kuva isaa mbiri z’umugoroba mu kiganiro ZOOM SPORTS, biteganyijwe ko hazahembwa abantu batandukanye ndetse n’amakipe bibarizwa mu byiciro birenga 8.

Muri ibyo byiciro harimo Umukinnyi mwiza w’umwaka(umuhungu n’umukobwa), Abatoza beza b’umwaka, Abasifuzi beza b’umwaka, Abakinnyi bato batanga icyizere, Amakipe meza y’umwaka mu cyiciro cya mbere cyangwa cy’abakuru (Seria A), Ikipe nziza y’umwaka mu cyiciro cya kabiri (Serie B) n’ibindi bihembo bitandukanye.

Iki gikorwa cyateguwe na Tele 10 group ibinyujije mu bigo byayo bibarizwamo FEZABET, DSTV, CANAL+ ndetse na RADIOTV10 ni imwe mu nzira iki kigo cy’ubucuruzi cy’iyemeje mu gufasha imikino itandukanye ndetse n’abayibarizwamo kuzamura urwego rwa siporo mu Rwanda. Uretse guhemba abakinnyi, abatoza, amakipe n’abasifuzi, muri gahunda yayo ndetse Tele10 Group iranateganya kuba umufatanyabikorwa urambye w’imikino.