FRVB : Abakinnyi 18 bazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

FRVB : Abakinnyi 18 bazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba gukomeza imyitozo, akazakuramo 14 azajyana mu Misiri mu mikino y’igikombe cya Afurika kizaba ari no gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Iyi kipe y’igihugu yari imaze igihe ikora imyitozo abakinnyi bataha, aho bibandaga cyane ku myitozo ibongerera ingufu ariko kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ukwakira ni bwo Umutoza Bitok yatangaje abakinnyi 18 bagomba kuza mu mwiherero.

Ikipe yahamagawe irimo impinduka zitari nyinshi uretse abakinnyi barimo Ndamukunda Flavien na Karera Emile Dada bakinnye imikino ya Zone 5 ariko batagaragara kuri uru rutonde, hakiyongeraho Irakarama Guillaume na we wari uyirimo n’ubwo atakinnye iyo mikino ya Zone 5 ariko akaba atongeye guhamagarwa.

Biteganyijwe ko iyi kipe izajya ikora imyitozo iba hamwe kugeza mu matariki yo hagati muri uku kwezi, hakazatoranywamo 14 bazaba bagize ikipe y’u Rwanda muri ayo marushanwa y’igikombe cya Afurika gikomatanye n’amajonjora y’igikombe cy’Isi, ateganyijwe kuva kuwa 20-30 Ukwakira uyu mwaka.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone5), ruza gutsindwa na Kenya ku mukino wa nyuma maze iyi kipe ihita itwara icyo gikombe.

Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :

Libero : Bosco Mutabazi, Simon Rwigema,

Setters : Jacob Cyusa, Yvan Mahoro, Jean Paul Sibomana,

Central Blockers : Placide Madison Sibomana, Ronald Muvara, Fred Musoni, Robert Nshimiyimana, Prince Kanamugire and Peace Twagirayesu,

Left Attackers : Olivier Ntagengwa, Christophe Mukunzi, Patrick Kavalo, Yves Mutabazi, Fred Mutabazi/ Ballack Rugira,

Right Attackers : Yakan Guma and Nelson Murangwa