VOLLEYBALL GALA NIGHT : Tele 10 yaraye ihembye abitwaye neza muri volleyball 2016/2017

VOLLEYBALL GALA NIGHT : Tele 10 yaraye ihembye abitwaye neza muri volleyball 2016/2017

Tele 10 Group ibinyujije mu kigo cyayo cya Radio/TV10 hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye abrimo FEZABET,DSTV na CANAL+ baraye batanze ibihembo ku bantu bitwaye neza mu mukino wa Volleyball mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 uheruka gusozwa n’irushanwa rya Carre d’As.

Uyu muhango wabereye Muri studio za RADIOTV !) byumwihariko mu kiganiro ZOOM Sports, wari witabiriwe n’abakinnyi n’abatoza muri uyu mukino wongeyeho abayobozi bayo hamwe n’abasifuzi, mu gihe hanagaragaye abandi bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino nka FERWABA na FERWACY nabo bagenewe ibihembo ukongeraho n’igihembo cyagenewe Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda.

Uretse abo bayobozi b’amashyirahamwe muri uyu muhango hari kandi abayobozi barimo Bugingo Emmanuel diregiteri w’imikino muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, hakaza Senateri Munyabagisha Valens uyobora Komite Olimpike hamwe n’abayobozi b’uturere bungirije muri Gisagara na Kirehe.

Ibihembo byatanzwe, abakinnyi bahize abandi mu byiciro byose uko ari 3, buri umwe yahawe Igikombe, Igikapu kirimo imyenda(Training), Inkweto za siporo, Genouillere(agafata mu mavi) ndetse na Kit Complet ya DSTV.

Abatoza n’abasifuzi bitwaye neza bo bahembwe yahawe Igikombe, Igikapu kirimo imyenda(Training), Inkweto za siporo, Genouillere(agafata mu mavi) ndetse na Kit Complet ya CANAL + buri umwe, mu gihe amakipe yo yahawe igikombe, imyenda yo gukinana ikipe yose, imipira 4 yo gukina (Mikasa), Urushundura rwo gukiniraho (Fillet) ndetse na Kit Complet ya CANAL+.

Kuri ibi bihembo kandi hiyongereyeho guhemba uturere tubiri twagaragaje imbaraga mu guteza imbere volleyball Akarere ka Gisagara kahawe igikombe gashimirwa guteza imbere umukino wa volleyball ndetse kakanubaka Gymnase ,mu gihe karere ka Kirehe na ko kahawe igikombe gashimirwa imbaraga gashyira muri siporo muri rusange na Volleyball by’umwihariko kandi gakoresheje abavuka aho bakiri bato.

Umutoza Paul Bitok na we yahawe igikombe, Imyenda ya Siporo n’inkweto za Siporo ashimirwa guteza imbere umukino wa Volleyball muri rusange na ho Lt Col Rugambwa Patrice ahabwa igikombe, Imyenda ya Siporo n’Inkweto za Siporo nk’umwe mu bayobozi wagerageje kugaragaza imbaraga mu gufasha umukino wa Volleyabll gutera imbere.

Ibihembo byatanzwe :

Umusifuzi w’umwaka mu bagore : UWANYIRIGIRA Beatrice

Umusifuzi w’umwaka mu bagabo : HARERIMANA Herman

Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagore : MUNEZERO Valentine ukinira (IPRC Kigali)

Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagabo : NDAHAYO Jean de Dieu (IPRC East)

Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagore : NGENDAHAYO Eugène (GS Saint Aloys Rwamagana)

Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagabo : NYIRIMANA Fidele (Kirehe VC)

Ikipe yatwaye shampiyona mu bagore : Rwanda Revenue Authority

Ikipe yatwaye shampiyona mu bagabo : Gisagara Volleyball Club

Ikipe yagaragaje guhatana kurusha izindi : Kirehe Volleyball Club

Ikipe y’umwaka mu bagore : APR Volleyball Club

Ikipe y’umwaka mu bagabo : APR Volleyball Club

Umukinnyi w’umwaka Serie B : Ndahayo Willy Cliff (GSO Butare)

Umukinnyi w’umwaka mu bagore : Mukandayisenga Benitha (GS Saint Aloys Rwamagana)

Umukinnyi w’umwaka mu bagabo (MVP) : Mutabazi Yves (APR VC)

Uretse ibihembo byahawe abakinnyi n’umuryango wa Volleyball, FERWABA yahawe igikombe nk’ishyirahamwe ryagaragaje impano no kwita ku bakiri bato mu guteza imbere siporo mu Rwanda, FERWACY ihabwa igikombe ishimirwa nk’ishyirahamwe ryagaragaje kwita ku bakinnyi n’umukino w’amagare muri rusange kandi rikaba intangarugero ku yandi mashyirahamwe.

Rwanda Cricket Federation yahawe igikombe nk’ishyirahamwe ryagaragaje kwigira no guhatanira ishema ry’igihugu n’abakinnyi kandi bivuye muri bo ubwabo.