Nigeria:Biafra –urugamba rwo kwiyomora kuri leta rurakomeje

Nigeria:Biafra –urugamba rwo kwiyomora kuri leta rurakomeje

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 abatuye uburengerazuba bw’iki gihugu barasaba ubwigenge.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Nigeria cyitwa The Vanguard, aba bashingira kuri ruswa ikomeje kwiyongera . Abaturage ba Biafra bavuga ko babaye abacakara b’amasociyete acukura peteroli muri iyi ntara, nyamara aribo ba nyir’umutungo.

Ikinyamakuru the vanguard kivuga ko aho ikibazo gikomereye ruswa igenda ihabwa intebe. Milliyoni 41.5 by’amayero byanyerejwe n’abahoze ari abayobozi bakuru b’ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria.

The vaguard gikomeza kivuga ko abari abayobozi 3 bakuru baguze imiturirwa mu bwongereza no mu mujyi wa lagos muri uyu mutungo wa leta.