Cameroun : Leta irashinjwa kubiba amacakubiri mu baturage

Cameroun : Leta irashinjwa kubiba amacakubiri mu baturage

Umuryango w’abibumbye Loni ukomeje kotsa igitutu leta ya Yaounde gutanga ibisobanuro ku bwicanyi bukomeje kwibasira abakomoka mu duce dukoresha ururuimi rw’icyongereza.

I ruhande rwa Loni kandi umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu Amnesty international ushinja leta ya Cameroun kwiyicira abaturage kuri ubu bamaze kuba 17.

Ikinyamakuru Le Soir cyivuga ko ku rundi ruhande kandi kiliziya gatulika muri Cameroun nayo ikomeje gushinja leta gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo.

Ikinyamakuru Le Messager cyatangaje ko abicwa ari abanyacameroun batuye muri leta ya Ambazonia ,ahakoreshwa ururimi rw’icyongereza.

Aba bashinja leta kubogamira ku bice bikoresha ururimi rw’igifaransa ,bagahera aha abasaba ubwigenge busesuye.

Icyakora leta ya iyobowe na paul biya umaze imyaka 35 ku butegetsi ivuga ko ibyo abigaragambya basaba bihabanye n’itegekonshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga.