Catalogna : Carles Puigdemont umuyobozi w’iyi ntara ntafiye ubwoba bwo gufungwa

Catalogna : Carles Puigdemont umuyobozi w’iyi ntara ntafiye ubwoba bwo gufungwa

umuyobozi w’intara ya Catalogna yemeza ko ubwami bwa Madrid bushobora kumufunga ariko atazareka kurwanirira abaturage be.

Ubwami bwa bwa Espagne bushinja uyu muyobozi kuba yarahamagariye abaturage kwigaragambiriza kwigenga, ibihabanye n’itegekonshinga iki gihugu kigengeraho.

Icyakora umuyobozi wa Catalogna ahakana ibyo aregwa akemeza ko abaturage aribo bemeje ko bashaka kwigenga babinyujije muri kamampaka.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters byatangaje ko kuri ubu abashoramari bakorera muri catalogna batangiye gufunga ibikorwa byabo,ibyatumye ubukungu bw’iki gihugu buhungabanya.

Ubusanzwe 1 cya 5 cy’ubukungu bwa espagne gikomoka muri Catalogna. Icyakora Catalogna ntiyahwemye kugaragaza ko yakwa imisoro myinshi, nyamara igahabwa ingengo y’imari nto.

Gusa minisitiri w’intebe wa Espagne Mariano Rajoy yatangijeibiganiro bihuje amashyaka yose yo muri iki gihugu hagamijwe kwigwa ku buryo Catalogna yagabanirizwa imisoro itanga ariko Catalogna ntiyigenge.