UBUZIMA : Ntabumenyi ku bucuruzi none bahombye miliyari

Miliayi Isaga y’amafaranga y’u Rwanda Ni amafaranga atikira buri mwaka adashobora no kugaruzwa. Angana n’agaciro k’imiti isazira mu bubiko buri mwaka kandi hari aho yabuze mu mavuriro.

Muri Ministeri y’ubuzima ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda bagaragaza ko iki gihombo gihoraho kuko iyo ingamba zo kwirinda indwara zageze ku ntego byanga bikunda imiti isaguka. Ariko ngo ibi bigaragaza ubumenyi bucye mu bucuruzi, buranga abakora mu nzego z’ubuzima nk’uko bitangazwa na PAC, ariyo komission y’abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta.

Imiti ifite agaciro ka Miliyari isaga y’amafaranga y’u Rwanda niyo isazira mu bubiko bw’imiti, iki kikaba ikibazo Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaza ko kigaruka buri mwaka, imiti yoherezwan’abaterankunga isazira mu bubiko niyo myinshi kuko ibarirwa hagati ya mio 700 na mio 900 z’amafaranga y’u Rwanda naho kuruhande rw’iyo u Rwanda ruba rwitumirije, isazira mu bubiko ibariwa hagati ya Mio 150 na 200 z’amanyarwanda.

Gusa hifashishijwe ikoranabuhanga rishya hari ikizere ko iki gihombo cyazagabanuka n’imiti igasaranganywa hagati y’ibitaro bitagombye kugaruka I Kigali. Ni ikoranabuhanga ryo gusaranganya amakuru Byoroshya kumenya ahari imiti n’aho icyenewe kurusha ahandi. Ndetse ishobora no koherezwa hanze y’u Rwanda aho ikenewe mbere y’uko isaza.

Ku ruhande rwa Komission ishinzwe imikoreshereza y’imari n’umutungo bya Leta, ngo birakwiye ko habaho igenamigambi rihamye aho kurangura imiti n’inkingo bitazakoreshwa. Bikanagaragaza ubumenyi bucye mu bijyanye n’ubucuruzi, Kuko RBC na Ministeri y’ubuzima bemeye ko buri karere gatumiza ku giti cyako Imodoka z’imbangukiragutabara Ambulance ; zose hamwe izatumijwe ni 60 hatumizwa imwe imwe nyamara bidasaba umumenyi buhambaye mu bucuruzi kugirango umuntu abe azi ibyiza byo kugurira ibicuruzwa byinshi hamwe.

Ngo uretse kuba harimo kwihenda harimo no gutakaza igihe, kandi igihe muri service z’ubuzima bivuze amagara y’abantu.

Kutameya ubucuruzi kandi byatumye CAMERWA aricyo kigo cyari gishinzwe imiti, gihomba asaga mio 120 z’amfaranga y’u Rwanda, kuko cyasinyanye amasezerano yo kugemurirwa imiti n’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi ; amasezerano abasaba kwishyura mbere kandi bikarangira ibi bigo biburiwe irengero bitaratanga imiti bitanishyuye amafaranga. Nyuma y’imyaka isaga 7 ibi bibaye n’ubu nta rubanza ruratangizwa. Ubu ni ah’inzego z’ubutabera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo