Imiryango iharanira nyungu z’ abarokotse...

Imiryango iharanira nyungu z’ abarokotse...

Imiryango iharanira nyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yatangiye gutekereza ku gushaka ubundi buryo burimo n’ ikoranabuhanga bwakunganira ubusanzwe mu gushakisha imibiri y’ abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka.
Ni nyuma y’ aho mu byumweru bibiri bishize, imashini yari mu mirimo y’ ubuhinzi, mu kigo cya gisirikari I kanombe, ihabonye imibiri 547, iyi miryango ivuga ko ari iy’ abatutsi bahiciwe mu 1994.
Bamwe mu barokotse Jenoside, abahagarariye umuryango Ibuka na Komisiyo y’ igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, bavuga ko ibi bigaragaza uburyo hari abantu bagitsimbaraye ku mugambi mubi wo ku kudatanganga amakuru kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Hashize igihe kibarirwa mu byumweru 2, mu kigo cya gisirikari I Kanome, habonetse imibiri 547. Ubuyobozi bw’ akarere ka Kicukiro buvuga ko yari mu cyobo, ahakorerwaga imyitozo ya gisirikari (champ de tir). Ubwo yashyingurwaga kuri uyu wa kane, I Nyanza ya Kicukiro, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi w’ akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yabwiye itangazamakuru ko nta ndangamuntu, passport cg ikindi cyangombwa cyabonetse mu cyobo cyarimo iyi mibiri, ku buryo byakoroha kuyimenyera imyirondo.

Gusa Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, wakiniraga ikipe ya Gisirikare I Kanombe, avuga ko hazanwaga abatutsi bakekwaho kuba ibyitso by’ inkotanyi, bagahatwa ibibazo, mu buryo bwanaviragamo bamwe kuhicwa.
Yagize ati"Uwo bafataga bamujyanaga mu kigo hariya, bagakubita ukize agakira ndetse hari n’ abicwaga. Ubwo njye ndabyibuka uwitwaga BAGOSORA yigeze kuduhamagara uko twari abakinnyi 12. Akagenda atubaza indangamuntu, areba amafoto, arambaza ati uri inkotanyi ? Nti oya. Ati nta bantu ufite hanze ? Nti hoya ! Ariko uko ambaza nkabona mu maso haragenda hahinduka. Arangije afata irangamuntu yanjye arayitanyura, arambwira ngo sohoka ! Abwira abasirikari ngo bandase. Ariko uko abasirikari bakibitekerezaho, nanjye mpita niruka, batangira kurasa nirutse kare."

Iyi mibiri yabonetse ubwo I mibashini yakoraga imirimo y’ ubuhinzi. Ku muryango IBUKA, Uharanira Inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo iki ni ikimenyetso cy’ uko hari abagitsimbaraye ku guhisha amakuru yerekeranye na Jenoside.

Kuri NKURANGA EGIDE, Vice President wa mbere wa Ibuka, ngo hakwiriye kugira ikindi gikorwa. “Nahoze mu kanya nganira na Padiri NKUSI, akunda ubushakashatsi. Yahoze yibaza ati nyuma y’ imyaka 23, abantu babonwa n’ imodoka, bigaragara ko hari abadashaka ko baboneka (imibiri y’ abishwe muri Jenoside). Ati nta bundi buryo bw’ ikoranabuhanga twakoresha ? Ubwo yavugaga imbwa, zitozwa. Ati tukajya tuzikoresha, zikaba zabona icyo umuntu ashaka. Nahoze nshokoza umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, hari umuryango w’ abayahudi ukora ubushakashatsi kuri Jenoside, ubu ukorera mu bufaransa ; ….. birashoboka, dushobora kureba n’ ubundi buryo bushoboka, tukajya tubasha gushyingura mu cyubahiro abacu bishwe.”

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside, ivuga ko bikigoranye mu kumenya amakuru ku biciwe mu bigo bya gisirikari, mu gihe ababifitemo amakuru ahagije, barimo n’ igisirikari cy’ ubufaransa, ngo bakiyatsimbarayeho, kandi ngo si ubwa mbere bibaye. Dr BIZIMANA Jean Damasce ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’ iyi komisiyo. Yagize ati “…..kuva indege ya HABYARIMANA (uwari perezida w’ u Rwanda) yahanurwa, ntibigeze (abafaransa) bemerera MINOIR (ingabo za loni zari mu bikorwa by’ amahoro n’ umutekano mu Rwanda) kugera aho yari iri, kugera mu kwezi kwa Gatanu, hafi ukwezi n’ igice, baharinda. … abafaransa ni bo barinze indege barayisaka, kugeza ibyo bashaka byose babijyanye. Bemereye MINOIR kuhinjira mu kwezi kwa 5/1994. Bigaragaza ko amabanga yose y’ uko Jenoside yagenze I Kanombe bayafite. Ibyo rero babeshya ngo barakora iperereza, bakagombye kubanza gutanga amakuru bafite.”

Hagati aho, umuryango Ibuka usanga hanakorwa igenzura mu byari ibigo bikomeye bya gisirikari, hakarebwa niba nta yindi mibiri y’ abatutsi bahiciwe muri Jenoside itaraboneka. Naho Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ikomeje gushishikariza abantu gutanga amakuru bafite kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kuko ngo kutabikora bifatwa nk’ icyaha cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo gihanishwa igifungo cy’ imyaka 5 kugera ku 9.