MINAGRI : Abahinzi bakwiye kwita ku kwishinganisha ku biribwa bahinga kuruta uko batekereza Leta

MINAGRI : Abahinzi bakwiye kwita ku kwishinganisha ku biribwa bahinga kuruta uko batekereza Leta

Minisitere y’ ubuhinzi n’ ubworozi isaba abahinzi kudategereza ubufasha bwa leta mu kwishingira ibihingwa, kuko ngo leta nta bushobozi ifite bwo kubishingira bose.

Ni mu gihe hari abahinzi bakunze kugaragaza ko kutagira ubushobozi bwo gushinganisha imyaka ya bo, bibaviramo igihombo kubera imihindagurikire y’ ibihe. Nyamara abahanga n’ abashakashatsi ku mikorere y’ ubwishingizi buciriritse, basanga kwishingira abahinzi bishoboka kandi ngo byanatanga umusaruro, kuko ari bo benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere.

Minisitere y’ ubuhinzi n’ ubworozi (MINAGRI) isaba abahinzi n’ aborozi gufata ubwishingizi ku bihingwa cyangwa amatungo, nk’ uko bikorwa ku bwishingizi bw’ ubuzima nka mituelle de santé n’ ubundi. Minisitiri MUKESHIMANA Geraldine yemeza ko ibi bishoboka, mu gihe habaye guhindura imyumvire.

Hari abahinzi bakomeje guhamya ko bazi neza ko gushinganisha ibihingwa byabafasha kwirinda igihombo baterwa n’ imihindagurikire y’ ibihe, ariko bakagaragaza ko ikiguzi cya bwo kibarenze mu mikoro nk’ imbogamizi.
Abahanga n’ abashakashatsi ku mikorere y’ ibigo bitanga ubwishingizi basobanura ubwishingizi mu buhinzi n’ ubworozi nk’ ubwishingizi buciriritse (microinsurance). Bashyira u Rwanda ku mwanya wa 6, mu kubwitabira mu karere ka afurika y’ uburasirazuba ; inyuma y’ ibihugu nka Comores, Uganda, Kenya, Tanzania na Ethiopia.

Bavuga ko muri aka gace, ubwishingizi bugera ku bigo bikomeye, n’ abantu bifite gusa. Bagasaba ibigo by’ ubwishingizi mu Rwanda, no gutekereza ku cyiciro cy’ ababakora ubuhinzi n’ ubworozi, kuko ngo byatanga umusaruro.
MICHAEL J. McCORD, ayobora ikigo cy’ ubwishingizi buciriritse muri leta zunze ubumwe za Amerika (Micro-Insurance Center).Yagize ati “Birashoboka ko abahinzi baciriritse babona ubwishingizi. Bashobora kubona ubwishingizi bw’ ibihingwa, ndetse biranashoboka kubishyurira imbuto igihe ibihingwa byahuye n’ ibibazo. Ariko bagomba kubona ikintu kibarinda, igihe batabonye ibihingwa n’ igihe batabonye umusaruro ! Iyo badafite ibyo, nta biribwa baba bafite, urumva ntibabasha kugura imbuto. Ubwo baba bakeneye icyabafasha ! Iyo cyabonetse, baba bafite ikizere ku buzima kuko imiryango ya bo iba ishinganye.”

Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi yemeza ko leta y’ u Rwanda nta bushobozi ifite bwo kwishingira abahinzi bose. Icyakora ngo hari ibyatangiye gukorwa.
Ministre MUKESHIMANA Gelardine. Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi ishishikariza abahinzi kwitabira gukora ubuhinzi bwuhirwa, ari na ko bahinga imyaka yera vuba kandi kenshi mu mwaka nk’ imboga n’ imbuto, nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ ingaruka z’ imihindagurikire y’ ikirere.

Imibare igaragaza ko imirimo ishamikiye ku buhinzi n’ ubworozi itunze abasaga 70% mu Rwanda. Inzego zishinzwe ubukungu zivuga ko iyo ubuhinzi bwagenze neza, n’umusaruro mbumbe w’ igihugu uzamuka. Mu mpera z’ ukwezi gushize, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2017, umusaruro w’ ubuhinzi wazamutseho 6%, bikagira uruhare rutaziguye mu gutuma umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamukaho 4%, ugereranyije n’ uwabonetse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2016.