Inama y’abagore Kimisagara yaremeye abahoze mu ngabo z’igihugu

Inama y’abagore Kimisagara yaremeye abahoze mu ngabo z’igihugu

Iterambere igihugu kigezeho ndetse n’umutekano ukirangwamo ngo hari ababiharaniye batanga amaraso ndetse n’ubuzima bwabo. Ibi nibyo byateye inama y’igihugu y’abagore yo mu kagari ka Kimisagara gaherereye mu murenge wa kimisagara mu karere ka Nyarugenge kujya gusura abagore bahoze mu ngabo z’igihugu nyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe bo mu murenge wa Jabana bakanabaremera.

Byari ibyishimo ku miryango y’abagore n’abagabo bahoze mu ngabo zagize uruhare mu kubohora u Rwanda bibumbiye mu itsinda Urugano ndetse n’abagize inama y’abagore bo mu kagari ka Kimisagara. Ni nyuma yuko aba bagore ba Kimisagara baherekejwe n’abayobozi b’imidugudu yose y’aka kagari bari bamaze kubagezaho inkunga izabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Bamwe mu bagore bahoze mu ngabo baganiriye na Radio TV10 bavuze ko bishimiye inkunga bahawe cyakora basaba ababasuye ndetse n’abakiri bato muri rusange gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho ngo kuko abatanze ngo kigere aho kiri ubu bamaze gusaza.

Niyongabo Joyeuse ahagarariye inama y’abagore mu kagari ka Kimisagara avuga ko kuza gusura izi ngabo zavuye ku rugerero ngo ari mu rwego rwo kubereka ko ubwitange bagiriye igihugu babuzirikana. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge nabwo buvuga ko bwashimye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’aba bagore bo mu kagari ka Nyakabanda ndetse buboneraho no gusaba abandi ko bababera urugero rwiza bakabigiraho.

Ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero nabwo buvuga ko nkuko basanzwe babikora ngo bwiteguye gushyigikira izi ngabo zavuye ku rugerero mu gihe cyose bazabagaragariza ko babakeneye.

Imiryango yasuwe ni 14 ikaba genewe inkunga irimo ibicuruzwa byo gutangiza iduka riciriritse rizabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse n’amafranga ibihumbi 500 by’u Rwanda.