Nzayisenga na Mutatsimpundu bunze mu rya Kavalo na Ntagengwa begukana Beach Volley

Nzayisenga na Mutatsimpundu bunze mu rya Kavalo na Ntagengwa begukana Beach Volley

Ikipe igizwe na Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier, kimwe na Nzayisenga Charlotte ukinana na Mutatsimpundu Denise ,bongeye kwegukana irushanwa rya Special Guarantee Fund Beach Volleyball 2017, ryaberaga I Rubavu kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Iri rikaba ari irushanwa ngarukamwaka, rya Volleyball ikinirwa ku mucanga aho no kuri iyi nshuro ryari rigizwe n’ ibyiciro bibiri birimo icy’abakina muri shampiyona n’icyabakanyujijeho. Ibyiciro byombi bikaba byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwaga imikino ya ½ ndetse n’ imikino ya nyuma, aho mu cyiciro cy’ abakina muri shampiyona, ikipe igizwe na Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier, aribo begukanye umwanya wa mbere, batsinze Mugabo Thierry afatanyije na Muyuku Gadiel amaseti 2-0.

Olivier Ntagengwa na Kavalo Patrick bakaba begukanye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu bikurikiranya (2015, 2016, 2017). Gusa Muri rusange Olivier Ntagengwa akaba ari ku nshuro ya kane yegukanye iri rushanwa dore ko yigeze no kuryegukana akinana na Vincent Ruhumuriza.
Mu bakinnyi bakanyujijeho mu bagabo, ikipe igizwe na Nyirimana Fidele (usanzwe ari umutoza wa Kirehe VC) na Kansiime Julius (usanzwe ari Vice President wa FRVB) begukanye umwanya wa mbere, basezereye Iyabato Ignace afatanyije na Faysal ku maseti 2-0.

Mu cyiciro cy’ abagore ariko basanzwe bakina muri shampiyona, umwanya wa mbere wegukanwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte batsinze Musanabageni Claudine afatanyije na Irakoze Belyse amaseti abiri ku busa (2-0). Aba akaba aribo bari basanzwe bafite n’ iki gikombe cy’ umwaka ushize.

Mu cyiciro cy’ abakanyujijeho mu bagore, hitabiriye amakipe atatu gusa aho byarangiye umwanya wa mbere wegukanwe na Kubwimana Gerturde (usanzwe ari umuyobozi wa tekinike muri FRVB) afatanyije na Bitukuze Scolastique, nyuma yo gutsinda imikino ibiri bakinnye.

Ikipe ya mbere mu basanzwe bakina muri shampiyona yahembwe ibihumbi magana abiri (200,000 Rfw), naho iya kabiri ihembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Rfw), mu gihe iya gatatu yahembwe ibihumbi ijana (100,000 Rfw).

Naho mu bakanyujijeho, ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 Rfw), iya kabiri ihembwa ibihumbi mirongo icyenda (90,000 Rfw) naho iya gatatu ihembwa ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Rfw).

Muri rusange irushanwa rya Special Guarantee Fund Beach Volleyball 2017, rikaba ryari ryitabiriwe n’ amakipe 35 arimo 14 y’ abagabo na 10 y’ abagore ku basanzwe bakina muri shampiyona, naho ku bakanyujijeho, harimo amakipe 8 y’ abagabo n’ atatu y’ abagore.