Ethiopia : Umukuru w’inteko Ishingamategeko yeguye

Ethiopia : Umukuru w’inteko Ishingamategeko yeguye

Umuyobozi w’inteko ishingamategeko Abadula Gemeda yeguye ku mirimo ye, ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Abadula Gemeda yatangaje ko icyakora agiye gukomeza kuba umudepite w’ishyaka riharanira demokarasi mu ntara ya Oroma.

Mu gihe inteko ishingamategeko yakwemera ubwegure bwe Abadula Gemeda yemeje ko ariho azatangaza impamvu y’ubwegure bwe.

Honorable Gemeda yari akuriye inteko ishingamategeko ya Ethiopia kuva mu mwaka wa 2010, nyuma yo kuba minisitiri w’umutekano.

Ijwi ry’amerika ryatangaje ko biteganijwe ko kuri uyu wa mbere inteko ishingamategeko ya Ethiopia iterana ikiga ku bwegure bw’uwari uyikuriye.