PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro by’Akarere ka Rutsiro ku micungire mibi y’umutungo

PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro by’Akarere ka Rutsiro ku micungire mibi y’umutungo

Komisiyo y’intekonshingamategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro by’akarere ka Rutsiro ku micungire mibi y’umutungo izitira ishyirwamubikorwa rya za gahunda zigeneye gukura abaturage mu bukene.

Muri raporo umugenzuzi mukuru yagaragarijemo imicungire y’imari muri aka karere, PAC yibanze cyane ku itangwa ry’amasoko, uburangare butuma abaturage badahemberwa igihe muri VUP, ndetse n’ikibazo cy’inkunga y’ingoboka idatangirwa igihe.

Ubuyobozi bw’aka karere bwemera amakosa yabwo bukizeza PAC ko bugiye kuyakosora.

Amakosa y’imicungire mibi y’imari ya leta arimo itangwa ry’amasoko atangaragara mu igenamigambi ry’akarere amasoko afite agaciro ka miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta, ntibumva impamvu yayo kandi hari amategeko agenga imitangire y’amasoko mu buryo busobanutse.

Hari kandi ikibazo cy’abakozi bagera kuri 18, raporo y’umugenzuzi mukuri igaragaza nk’aba baringa abakomeje guhembwa kandi badakora. Imbere ya PAC, Akarere ka Rutsiro kanisobanuraga ku mafaranga y’abatera nkunga 9 byagaragaye ko akarere gakoresha nta raporo kayatangiye.
Rutsiro yisobanuraga nanone ku impamvu zateye idindira ry’imishinga ya biogas, aho kugeza magingo aya ngo biogas zidakora zigera kuri 48%.

Perezida wa PAC bwana Nkusi Yuvenali ubwo yararangayanga amaso mu bakozi b’akarere ka Rutsiro yabonyemo ushinzwe ibijyanye n’imyubakire, yibuka ko ibisobanuro batanga ku kibazo cy’inyubako yo kubyariramo ya Mukura itagira amazi kandi yaruzuye, ari nabyo batangaga ubwo baherukana.

Aya makosa yose Akarere ka Rutsiro karayemera icyakora ngo umukozi utuma Akarere gahindura ibisobanuro gatanga indirimbo idahinduka ngo agomba gufatirwa ibihano.

Mu mboni z’abadepite bagize komisiyo igenzura imikoreshereze y’imari ya leta, aya makosa y’Akarere ka Rutsiro atera inkenke kuko hari atuma gahunda zo gukura abaturage mu bukene zirimo VUP, inkunga y’ingoboka n’inguzanyo byose bitagera kubo bigenwe uko bikwiye bigatuma intego y’igihugu yo gukura abanyarwanda mu bukene idashyikwaho uko byifuzwa.