Muhire Kevin yihakanye Rayon Sports ariko yemera ko ayifitiye umwenda wa miliyoni 4

Muhire Kevin yihakanye Rayon Sports ariko yemera ko ayifitiye umwenda wa miliyoni 4

Muhire Kevin usanzwe ukina mu kibuga hagati yihakanye ikipe ya Rayon Sports avuga ko nta masezerano azwi afitanye n’iyi kipe gusa yemera ko ngo yaba yaragurijwe amafranga arenga miliyoni 4 z’amafranga y’u Rwanda.

Ubwe yemereye itangazamakuru ko yahawe amafranga arengaho miliyoni4 nk’ideni yagombaga kwishyura n’iyi kipe ya Rayon Sports ahanini binyuze ku buyobozi bwayo b’ukuriwe na Gacinya Denys. Nyamara ariko ngo nubwo aya mafranga yayahawe ntiyemera ko yari aya masezerano yo gukinira iyi kipe igihe cy’imyaka 2.

Ubusanzwe Muhire Kevin yakuriye mu kigo cy’igishaga urubyiruko imikino itandukanye kizwi nka CHRISC Rwanda cyahuzaga abana akenshi babaga biganjemo ababa mu muhanda n’abandi baho hafi bagahurira mu myidagaduro, ntahakana ko atasinye amasezerano ariko agahamya ko we ayayasinye nkuko yasinyira undi muntu wese baziranye ariko atari amasezerano kuko atigeze yita ku kuyasomakaba ari naho ahera avuga ko atari amasezerano yo gukinira Rayon Sports nkuko yabitangarije Radio Salus.

Uyu musore wemeje ko afite gahunda yo kwerekeza muri Maroc mu minsi ya vuba, igihe cyose yamara kubona VISA ni umwe mu basore bakuriye mu ikipe y’Isonga itoza umupira w’amaguru abakiri bato,akaba yarayijemo akuwe muri icyo kigo cyabarizwaga Gikondo ari nacyo yanyuzemo ubwo yarari kumwe na bagenzi be mu gihugu cya Tanzania mu mpeshyi ya 2010 ari na kapiteni wabatarengeje imyaka 13 bari bahagrariye u Rwanda muri iyo mikino yahuzaga aban bo mu karere k’uburasirazuba bwa Afurika bava mu bihugu bya Tanzania, U Rwanda, U Burundi, Kenya, Uganda na Sudani yepfo.

Ku kigero cy’imyaka 19, Muhire Kevin avuga ko hari impauro yasinyeyo ariko atazi ko ari amasezerano, ariko ubwo yaganiraga na Radio Salus yayibwiye ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye ahubwo ko ubu abarwa nk’umukinnyi wa Centre ya Gikondo.

Muri Kamena 2017, Gakwaya Olivier yari yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri mbere yo kuganira na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Seif na Manzi Thierry.