Nyirimana Fidele yaba yamaze kuva muri Kirehe VC yerekeza muri Gisagara VC

Nyirimana Fidele yaba yamaze kuva muri Kirehe VC yerekeza muri Gisagara VC

Nkuko ubuyobozi bwa Gisagara Volleyball Club bubitangaza umutoza wa Kirehe Volleyball Club Nyirimana Fidele yamaze kwerekeza muri iyi kipe ibariwza mu majyepfo y’U Rwanda.

François Xavier Fashingabo yabwiye The New Times ko bamaze gusinyisha umutoza Nyirimana wari umaze umwaka atoza Kirehe VC. yagize ati “Nyirimana ni umwe mu batoza b’inararibonye dufite mu Rwanda, yatoje amakipe akomeye muri shampiyona, ari na cyo cyamuheshaga ububasha bwo guhatanira uyu mwanya.”

Uyu mugabo uheruka guhembwa nk’umutoza w’umwaka muri Tele10 Gala Night, agiye gutoza Gisagara VC asimbura Eric Gakwaya wayihesheje igikombe cya shampiyona ariko ntashobore kwitwara neza muri Carre d’As. Buri kipe Nyirimana Fidele yatoje yose yashoboye gutwara ibikombe birenze kimwe, uretse muri Kirehe VC atoje umwaka umwe akayigeza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona akanayihesha igikombe cya Carre d’As. umwe mu batoza bigaragaje hano mu rwanda aho yagiye atoza amakipe atandukanye kandi akayagira ibihangange. Muri yo harimo nka GSOB, Kaminuza y’u Rwanda, Rayon Sports ndetse na Kirehe VC avuyemo.

Gisagara VC mu kwiyubaka ni byo yahereye ku mutoza ariko ntiyagarukira aho, igura n’abakinnyi barimo Vincent Dusabimana bita ‘Gasongo’ na Eugene Tuyishimire bavuye muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK), Yves Niyonkuru na Peter Bigirimana bavuye mu ikipe y’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (Rwanda Energy Group/REG).

Gisagara VC izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yanongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo, ari bo
Thierry Mugabo, Ivan Dukundane na Sylvestre Matsiko.