OIT : Habarurwa abakozi basaga miliyoni 201 batakaje akazi kubera amasezerano

OIT : Habarurwa abakozi basaga miliyoni 201 batakaje akazi kubera amasezerano

Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo OIT, urasaba ibigo gukoresha abakozi bafite amasezerano y’ igihe kirekire kuko ngo ari bo batanga umusaruro, kandi ngo aya masezerano akaba anabafasha gutezwa imbere n’ akazi bakora mu buryo burambye.

Umuryango OIT ubarura abakozi basaga miliyoni 201 bamaze gutakaza akazi muri uyu mwaka wa 2017, kubera amasezerano y’ igihe gito bari bafitanye n’ abakoresha yabaranfiriyeho.

Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (OIT) watangaje ko ukudatera imbere kw’ imishinga ibyara inyungu iciriritse, cyangwa ibigo by’ ubucuruzi bito bito, biri kudindiza iterambere ry’ umurimo, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’ ibihugu.

Raporo ku murimo n’ imibereho y’ abakozi 2017 igaragaza ko abari bafite akazi mu mwaka wa 2016 basaga milioni 201, kuri ubu batakigafite. Ngo biyongereyeho miliyoni 3.4 ugereranije n’ uko imibare yari ihagaze umwaka ushize.

Mu gihe Umuryango OIT uvuga ko ibigo imishinga ibyara inyungu iciriritse n’ ibigo bito, bigira akamaro gakomeye mu gutanga imirimo ihemba, ngo uruhare rw’ izi nzego mu gutanga akazi rwasubiye inyuma mu mwaka ushize.
Uyu ni imuguke mu by’ubukungu mu muryango OIT, Marva Corley-Coulibaly. “ n’ ubwo ibigo by’ ubucuruzi binini bikoresha abakozi mu buryo bwemewe n’ amategeko, twasanze imishinga ibyara inyungu iciriritse n’ ibigo by’ ubucuruzi bito bto, ari ingenzi cyane kuko bihanga imirimo mishya knd vuba vuba.

"Ikindi twasanze umubare w’ abagore bari mu mirimo by’ umwihariko, muri uru rwego rw’ imirimo, usumba uw’ abakora mu bigo binini by’ ubucuruzi. Twabonye ibi bitavuze gusa kwinjira mu isoko ry’ umurimo, ahubwo binaborohereza kugira imigabane aho bakora, kuko twasanze muri iyi mishinga ibyara inyungu icirirtse cg ibigo by’ ubucuruzi bito bito, abenshi mu babifitemo imigabane ari abagore babikoramo.”

Umuryango OIT wemeza ko gushora imari mu bakozi no guhanga udushya, guteza imbere ubucuruzi n’ ibiganiro hagati y’ abakozi n’ abakoresha, byagira uruhare rufatika mu kugabanya ubushomeri.

Icyakora, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe gahunda z’ umurimo muri OIT, Deborah Greenfield, avuga ko basanze nta nyungu ibigo bikura mu gutanga akazi k’ igihe gito, ugereranije n’ ibitanga amasezerano y’ igihe kirekire.

Yagize ati “raporo yacu yabonye ko nta nyungu cg umusaruro uboneka mu kigo giha abakozi amasezerano y’ igihe gito, ugereranije n’ ibitangKa ay’ igihe kirerekire, usanga binabaha amahugurwa, hanyuma bagatanga umusaruro wisumbuye. Ibigo byinshi bishishikajwe no kubona umusaruro mwinshi byashyoye make".

"Ikindi, abakozi basinyishwa amasezerano y’ igihe gito, ntibatangwaho amafrw menshi, ariko birangira na bo badatanze umusaruro nk’ uva mu bahawe amasezerano y’ igihe kirekire.”

N’ ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku murimo ushishikajwe n’ amasezerano y’ abakozi mu kazi, haracyari n’ ikibazo cy’ umutekano w’ abakozi mu kazi.

Uyu muryango uherutse gutangaza ko ku isi abakozi ibihumbi 6.300 bapfa buri munsi kubera indwara n’ impanuka bifitanye isano n’ akazi bakora ; ni ukuvuga abasaga miliyoni 2 n’ ibihumbi 300.

Umuryango OIT uvuga ko inyinshi mu mpanuka miliyoni ibihumbi 317 ziba mu kazi buri mwaka, zitera ibiruhuruko no gusiba akazi by’ igihe kirekire, bigatuma umusaruro ugabanuka.