Minispoc : Isonga yahinduriwe ubuzima iba ishuri ry’umupira

Minispoc : Isonga yahinduriwe ubuzima iba ishuri ry’umupira

Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ikipe y’umupira w’amaguru Isonga Fc ibaho nk’izindi kipe zikina kimwe mu byiciro 2 bikinirwa n’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uubu iyikipe yamaze guhindurirwa ubuzima ivanwa mu byiciro byombi igirwa ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nkuko amakuru agera kuri RadioTV10 abihamya, iyi kipe ubusanzwe ibarizwa mu maboko ya minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo yamaze kuvanwa mu cyiciro cya 2 aho yari yerekeje isezeye mu cyiciro cya mbere, ihita ihindurwa ishuri rya ruhago "Academy".

Muramira Gregoire usanzwe uyobora Isong yatangaje ko we nabo bakorana biyemeje kandi bafata icyemezo cyo gusezera mu marushanwa yose ategurwa na Ferwafa mu byiciro byombi bikuru ihitamo kujya irera abana gusa.yabwiye ruhagoyacu ati : “Ni byo, twahinduye intego. Ubu tugiye kurera abana nka Academy ni bwo buryo twasanze buzadufasha kubitaho neza kurusha guhangana mu cyiciro icyo ari cyo cyose”.

Hari amakuru yemeza ko ibi bitururka ku ntego yamaze gufatwa ko iyi kipe ihinduka ishuri ry’umupira w’amaguru maze mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere rikazategura abana b’abakinnyi bazafasha u Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 gishobora kubera muri iki gihugu.

Gusezera kw’Isonga mu cyiciro cya kabiri, bivuze ko ikipe ya Nyanza imaze iminsi yifuza kukigarukamo ishobora kubona amahirwe, mu gihe amakipe nka Interforce na yo yifuza kuzagaragara muri iki cyiciro ubwo shampiyona izaba itangiye.