Magufuri yaba ashaka guhindura itegeko rigena ibya manda z’umukuru w’igihugu

Magufuri yaba ashaka guhindura itegeko rigena ibya manda z’umukuru w’igihugu

Inkubiri y’ihindurwa ry’itegeko nshinga iri hirya no hino muri East Africa ngo yaba yenda kugera muri Tanzania nkuko The east Africa kibitangaza.

Mu kwezi gutaha biteganijwe ko mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania hatangira ibiganiro bigamije gusuzuma niba itegeko rigena indeshyo ya mandate y’umukuru w’igihugu ritahindurwa, mandate ikava ku myaka 5 ikajya ku myaka 7 nk’uko bimeze kuri ubu mu Rwanda.

Benshi mu banyatanzania batangiye gutekereza ko ibi byaba bijyana n’icyifuzo cya Dr Pombe Magufuli uri muri mandate ye ya mbere cyo gukomeza kuyobora igihe kirekire.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari muri CHADEMA bavuga ko muri ibi biganiro ahubwo abazaba bagamije gushyigikira ihindurwa ry’itegeko nshinga rigabanya imyaka ya mandat rikayigira 4 nk’uko bimeze muri USA.