Abagabo barasabwa kwirinda imyumvire yo kuryumaho igihe bahohoterwa n’abagore babo

Abagabo barasabwa kwirinda imyumvire yo kuryumaho igihe bahohoterwa n’abagore babo

Mu gihe minisiteri zitandukanye zifite munshingano imibereho myiza y’abaturage zatangiye ubukangurambaga bw’amezi abiri ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango, izindi nzego zifite mu nshingano uburinganire n’iterambere ry’umuryango zisanga umuryango nyarwanda ukibangamiwe n’imyumvire ya bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa bakaryumaho mu rwego rwo kwirinda kwiha rubanda.

Izi nzego zisanga iyi myumvire iba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango akomera akagera no ku mpfu zikunze ku mvikana aho bamwe mu bashakanye bicana.

Ku mpamvu basobanura nk’izishingiye ku muco aho amarira y’umugabo atemba ajya munda kandi ngo imfura igashinjagira ishira bamwe mu bagabo bakomeza kugorwa n’ikitwa ku ryumaho byakigabo igihe bahohotewe n’abagore babo. Bityo bagakubitwa abandi bakarigisirizwa imitungo gusa ibi bibazo bikabura gikemura kubwo kubigira ubwiru bwitwa kwiyubaha.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (Gender Monitoring Office : GMO) gisa ni ikizi cyane iki kibazo. Gusa ngo mu gihe iyi myumvire ikiganje mu bagabo batandukanye inzira ziganisha ku gucyemura amakimbirane zaba izatagerwaho vuba.

Icyakora ubu bukangurambaga, na none mu majwi y’abagabo bahohoterwa ngo bwaba ntacyo buvuze mu gihe nutinyutse kuregera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu izina ry’uburinganire birangira umugabo ariwe wiswe nyirabayazana.

Mu mboni z’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire ngo iyi ni myumvire itiza umurindi impfu zo mu muryango k’ubwo kudakemurira amakimbirane igihe .

Ntagushidikanya ko impungege z’ikigero cy’impfu mu miryango zakwiyongera niba ntagikozwe ngo igitima cyidiha cy’abagabo babayeho mu bwoba bw’uko igihe n’igihe abagore babo babivugana cyaturishwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ahana uwakoze ihohotera uwo ariwe wese.

Ubushakashatsi bugaragza ko 27% by’impfu z’abashakanye ziterwa n’umujinya, 15.1% zigaterwa n’ubusinzi naho 5.1% zigaterwa n’ibiyobyabwenge.

Izi ni ingeso zagaragara kuwo ari we wese yaba umugabo cyangwa umugore. Igiteye inkenke niko bigoye koi rondo rikemura byinshi mu Rwanda, ryakumira impfu zo mu miryango, ahanini zigaragaza umusaruro w’amakimbirane akura bucye bucye kandi mu ibanga ryitwa iry’urugo maze ku munota wa nyuma umwe mu bashakanye akica undi giturumbuko ibintu bigoye ubutabazi.