KENYA : abari bategereje amatora bari mu gihirahiro

KENYA : abari bategereje amatora bari mu gihirahiro

Nyuma yo kwikura mu matora kwa Raila Odinga, imyigaragabyo yakajije umurego muri iki gihugu. Abanyakenya benshi bari mu gihirahiro bibaza niba ugusezera kwa Raila Odinga kuri mu rwego rwo kwamagana amatora yo ku tariki ya 26, kuyaburizamo cg kwegurira insinzi Uhuru Kenyata usanzwe ku butegetsi. Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza .

Urukiko ry’ikirenga n’inteko ishingamategeko, ababigize barimo kwiga ku buryo bwo gukumira ko iki gikorwa cyakongera imidugararo muri Kenya. Ku ruhande rw’urukiko rukuru rw’iki gihugu ngo n’abandi bakandida barindwi bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kweiz kwa munani yaburijwemo , bemerewe kongera kwiyamamamza muri aya matora.
Ni umwanzuro urukiko rukuru rwasuzumaga ku busabe bwa Ekuru Aukot wo mu ishyaka Thirdway Alliance party. Nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Quartz

Mu matora yo mu kwezi kwa munani Bwana Ekuru ntiyagejeje kuri 1% by’amajwi. Ni benshi muri iki gihugu cya Kenya bibaza niba mu bakandida basigaye hari ushobora guhatana bya nyabyo na Uhuru Kenyata.

Ni mu gihe nyuma y’amasaha makeya Raila Odinga asezeye , abo mu nteko ishingamategeko ya Kenya bazamuye umwanzuro usaba ko mu gihe umwe mu bakandida yikuye mu rutonde rw’abahatanwa, usigaye yahita yemezwa nk’uwatsinze amatora. Bigaragazwa nk’ibirushaho kongerera amahirwe Uhuru Kenyata yo kwegukana burundu uyu mwanya.

Uyu mwanzuro waburijwemo n’abo mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya bari mu nteko ishingamategeko ; binyuze mu matora.

Imyigaragambyo yo irakomeje ; mu murwa mukuru Nairobi Polici yifashishije ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga ; mu gihe mu burasirazuba ; Kisumu na Homa Bya abigaragabya bagaragaye bafite inkoni n’ibyapa bavuga abati No Reform no Election. Bivuga ngo nta mpinduka nta matora.