Uganda : Imyigaragambyo y ’abaganga n’abashinjacyaha kubera umushahara muto

Uganda : Imyigaragambyo y ’abaganga n’abashinjacyaha kubera umushahara muto

Abaganga bibumbiye mu rugaga UMA, muri Uganda bafashe umwanzuro wo kwigaragambya . nyuma yo gutorera uyu mwanzuro, abaganga batangaje ko bazatangira imyigaragambyo mu kwezi gutaha niba Leta itabahaye ibyo basaba aribyo ; kwishyurwa amasaha y’ikirenga bakora, kwishyurirwa icumbi n’ingendo ndetse n’ingaruka bakomora ku kazi …

Aba baganga kandi basabye ko n’imishahara yabo n’iy’abaforomo bakorana byakongerwa , abasaba ibi akaba ari abaganga bakora mu bitaro bya Leta muri Uganda. Basabye ibi nyuma y’uko President Museveni we yatangaje ko agiye gusubirishamo imishahara y’abakozi bose ba Leta binyuze muri Ministeri y’abakozi ba Leta.

Mu rundi rugaga rwitwa urw’abaganga bakuru, Dr Sam Lyomoki yihanangirije aba baganga abagira inama yo kwibagirwa iby’imyigaragambyo ariko Ukuriye urugaga rusanzwe rw’abaganga basanzwe amutera utwatsi.

Nk’uko bivugwa na Daily Monitor Ekwaro Obuku yagize ati” kuva mu 1996 twarategereje ubu nta bwigenge burimo ku baganga utabyumva nkatwe yurire imodoka ye atahe.” Iri tangazo ry’imyigaragamnbyo y’abaganga muri Uganda rikabarahuriranye n’ibihe Uganda yizihizamo umunsi w’ubwigenge. Umwanzuro ukaba wafashwe ; imyigaragambyo y’abaganga izatangira tariki ya 06 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Indi myigaragambyo ivugwa muri Uganda ni iy’abashinjacyaha. Kuri ubu ngo imirimo yabo yahagaze abakozi bo mu rwego rw’ubushinjacyaha bavuga ko bategereje ko bategereje iminsi 90 leta ntiyabaha igisubizo ku busabe bwabo bwo kongererwa imishahara.

Bati duhora twiruka inyuma y’abanyabyaha bakomeye, ibirego biremereye nka ruswa n’iterabwoba n’ubwicanyi ariko umushahara ugakomeza kuba inticantikize.

Imanza zahagaze zirimo n’izikomeye nk’urubanza rwa Kizza Besijye ndetse n’urundi rw’abantu 23 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Andew Felix Kaweesi , wari umuvugizi wa Polici.