Ferwacy : Nyuma y’umwaka urenga Hadi Janvier yasabye imbabazi anasaba kugaruka mu ikipe y’igihugu

Ferwacy : Nyuma y’umwaka urenga Hadi Janvier yasabye imbabazi anasaba kugaruka mu ikipe y’igihugu

Hadi Janvier wasezeye umukino w’amagare umwaka ushize ubwo yari ari mu gihugu cy’ubudage ahoa yakinaga nk’uwabigize umwuga, yamaze gusaba imbabazi Ferwacy n’umuyobozi wayo, asaba kugaruka mu ikipe y’igihugu

Hadi Janvier yigaragaje kenshi mu ikipe y'igihugu

Uyu musore wari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, asaba imbabazi ku makosa yakoze ubwo yahagarikaga gukina, amakosa avuga ko harimo guharabika no gusiga isura mbi umukino w’amagare, abayobozi ba Ferwacy na Team Rwanda hamwe n’abaterankunga.

Hadi Janvier ni umwe mu basore batangaga icyizere ndetse anakina nk'uwabigize umwuga

Izi mbabazi za Hadi Janvier zishobora kumufasha kugaruka mu ikipe y’igihugu dore ko yanavuze ko we atigeze ahagarika imyitozo kuko umukino w’amagare umuba ku mutima. Bityo igihe cyose yiteguye kugaruka.

Yayoboye Team Rwanda nk'umukinnyi

Ku rundi ruhande umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bwana Bayingana Aimable yavuze ko atakwima imbabazi umuntu wafashe intambwe akazisaba gusa Kigali Today ikemeza ko iri shyirahamwe rigomba guterana rikareba niba koko izi mbabazi yazihabwa.