Rayon Sports : Inteko rusange yashyizwe ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira

Rayon Sports : Inteko rusange yashyizwe ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwemeje bugomlba gukora inteko rusange n’abanyamuryango b’iyi kipe tariki ya 22 Ukwakira 2017.

PNG - 587.3 ko
Amatora aba ategerejweho kubyara umusaruro kuri Rayon Sport

Biteganyijwe ko nyuma yo gusesa inzego hafi ya zose za Rayon Sports byakozwe n’Imena kuwa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 ku buryo budasubirwaho, hagomba kuba amatora ashyiraho izo nzego. Kugeza ubu Rayon Sports yayoborwaga n’abantu batatu bagizwe na : Charles Ngarambe wari usanzwe ari umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Gacinya Denis wari umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru na Rudasingwa JMV.

JPEG - 44.6 ko
Ibaruwa yandikiwe abanyamuryango

iyi nteko rusanga hagomba kandi kwigirwamo ibindi bintu bitandukanye nkuko bigaragara ku baruwa yandikiwe abanyamuryango.

Rayon Sports yagiye igaragaza ukugongana hagati y’ubuyobozi bw’icyitwa Umuryango wemewe na “statut” y’iyi kipe ndetse na “FC” ishyigikiwe n’abafana. Kuri ubu hakaba hitezwe ko muri iyi nama hazafatirwamo umwanzuro wo guhuza izi nzego zombi zigakora komite imwe.