Volleyball : Yakan na Yves biyongereye mu ikipe y’igihugu

Volleyball : Yakan na Yves biyongereye mu ikipe y’igihugu

Yakan Laurence na Yves Mutabazi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball bamaze kugera mu myitozo hamwe n’abandi bakinnyi bari bamaze iminsi bayikorera muri stade nto y’amahoro.

Yakan Laurence usanzwe ari Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu akina mu gihugu cy’ubuyapani nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse Adler. Yves Mutabazi ubusanzwe ukinira ikipe ya APR VC yari yaragiye mu igeragezwa mu gihugu cy’ubugereki mu ikipe ya Iraklis Halkida VBC.

Yves Mutabazi yavuye mu Bugereki aho yarari gukora igeragezwa

Ikipe y’igihugu,ya Volleyball y’abagore ikaba iri mu myitozo yitegura kujya mu mikino nyafurika izabera mu misiri. ikaba ari nayo igomba kuvamo ikipe izahagararira uyu mugabane mu mikino y’isi.

Laurence Yakan kapiteni wungirije yiyemeje gufasha bagenzi be

Paul Bitok utoza ikipe y’igihugu avuga ko iyi shampiyona nyafurika yizeye kuzayitwaramo neza we n’abasore atoza cyane cyane ahereye ku rwego ari kubonaho abasore be. Ibi ngo abihera ku rwego ababonaho ubu ugereranyije ni uko yababonaga ubwo bakinaga imikino ya zone V.

Ngo biteguye kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi

U Rwanda ruzaba ruhanganye na Tunisia, Algeria, Morocco, Cameroon na Kenya. Amakipe atatu azaba aya mbere muri iyi mikino yo mu Misiiri, akazihita yerekeza muri shampiyona y’isi iteganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.