Ubuhamya bwa bamwe burerekana ko bishoboka kureka uburaya

Ubuhamya bwa bamwe burerekana ko bishoboka kureka uburaya

Ubuhamya bwa bamwe burerekana ko bishoboka ko abakora umwuga w’uburaya bawusimbuza indi mirimo .

Urugero ni urwa bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya mu karere ka Rubavu bemeza ko nyuma yo kwishyira hamwe bagatezanya imbere baretse uyu mwuga kandi ngo kuribo ni inyungu kubuzima bwabo.

Icyakora haracyagaragara n’undi mubare utazwi w’abinangira kuva muri uyu mwuga kabone naho baterekana icyo ubamariye gifatika.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko uko ubukangurambaga buziyongera ari nako umubare w’abari mu buraya ushobora kugabanuka.

MUKARUKUNDO Christine, ni umutegarugoli w’abana batatu ari mu kigero cy’imyaka 38 atuye mu mudugudu wa Mushoboko,Akagali ka Rwaza mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu, ni mu ntara y’uburengerazuba. Aganira na Radiotv10 yemeza ko yakoraga umwuga w’uburaya yaramazemo igihe kirenga imyaka 3 ariko kuri ubu nyuma yo kwibumbira mu itsinda bagahabwa ubufasha n’ubuyobozi, ngo kuri ubu abeshejweho no gucuruza inkweto. Ni inkweto ngo akura muri congo Kinshasa akazicururiza mu Rwanda.

Muarukundo uhamya ko yavuye mu buraya akaba amerewe neza

Uretse kuba Mukarukundo ngo yarayobotse inyigisho yahawe zimukura mu buraya akabusimbuza ubucuruzi bw’inkweto ngo uburyo bwose yabonye yabubyaje umusaruro. Ibi binagaragarira mu kuba atakiri mu bakodesha inzu ahubwo ngo azikodesha abandi.

Izi nzu Mukarukundo yubatse zigaragarira amaso nk’iziciriritse gusa ngo zimufasha kubona amafaranga nkenerwa nk’ayubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho by’abanyeshuri ngo mu gihe ubucuruzi bw’inkweto butagenze neza. Ni ibyumba 3 kimwe akagikodesha ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kimwe n’abandi bahuje uyu mwuga ngo akiwubamo yanyuzagamo akagirana ibibazo n’abakiriya be bigatuma ahora mu manza z’urudaca.

Mukarukundo avuga ko atasubira mu buzima bw’uburaya ngo kuko byasuzuguzaga abane be bakitwa ab’indaya kandi akabona atababera umubyeyi muzima. Yemeza ko nta nyungu iburimo dore ko yakuyemo na virus itera sida, icyakora na none nubwo bishoboka biragoye kwemeza ko yaretse uyu mwuga burundu mu gihe hari abakiriya avuga ko atazibagirwa kandi bagicuditse.

Mukarukundo avuga ko ubu yifuza kuba icyitegererezo kubandi akuzuza inshingano nk’umubyeyi arera abana be kandi ngo iyo atanze ubuhamya nkubu yumva umutima we uruhutse.

Uretse Mukarukundo uvuga ko yiteje imbere nyuma yo kuva mu buraya akaba atabura ibyo kurya cyangwa ngo abure aho arara bagenzi be nabo hari batanga ubuhamya bw’uko bavuye mu buraya bagashaka abagabo kandi bakaba bubatse neza .

kurundi ruhande ariko hari n’abagitsimbaraye kuri uyu mwuga kabone naho ngo ntacyo ubamariye gifatika. Umwe muribo uri mu kigero cy’imyaka 20 kuriwe ngo nubwo ubuzima bw’uburaya arimo ari bubi ngo ntiyanasubukura ishuli yatakaje .

Murenzi Janvier-Umuyobozi mu karere ka Rubavu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nta gisubizo butanga ku kibazo cy’abakinangira kuva mu mwuga w’uburaya uretse kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Kuri ubu muri aka karere ka Rubavu habarurwa amatsinda 3 y’abakoraga umwuga w’uburaya bawimuriye mu yindi mirimo irimo iy’ubucuruzi. Itsinda rimwe rigizwe n’abantu 30 bose hamwe bakaba 90.

Gusa umubare w’abagitsimbaraye kuguma muri uyu mwuga ushobora kuruta uyu muri aka karere nubwo no muyindi mijyi iki kibazo kihagaragara.

Icyakora Birashoboka ko abakora uyu mwuga begerewe mu buryo buhoraho bakigishwa ,byagabanya umubare w’abawukora bakimika indi mirimo ibyara inyungu cyane ko bamwe muribo binjira uyu mwuga bageze mu gihe cy’ubwangavu.