Yahereye ku bucuruzi bw’ubunyobwa, akurikizaho ihene none ubu ni umucuruzi ukomeye cyane

Yahereye ku bucuruzi bw’ubunyobwa, akurikizaho ihene none ubu ni umucuruzi ukomeye cyane

Barimenshi Etienne yahereye ku gucuruza bombo n’ubunyobwa, atera imbere acuruza ihene abifatanya n’amashuri, none ubu ni umwe mu bacuruzi bakomeye muri Kigali, aho akorera nka Rwiyemezamirimo akanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Barimenshi ni Umuyobozi mukuru akaba na nyir’Ikigo (Company) cyitwa ELTECH, gikora ubushabitsi (business) bwa gusohora impapuro zitandukanye (printing), akagira n’iduka rinini ricuruza ibikoresho by’Ikoranabuhanga (Electronics and ICT).

Aganira na Radio10 mu kiganiro Zinduka, Barimenshi yasobanuye uburyo yahereye ku gucuruza bombo n’ubunyobwa yiga mu mwaka wa gatatu w’amashur abanza, akaza gukomereza ku bucuruzi bw’ihene bwambukiranya imipaka, nyuma agakomereza mu bindi none ubu akaba ari umucuruzi ukomeye.

Barimenshi yagize ati “Natangiye Primaire (amashuri abanza) gucuruza bindimo, mu wa gatatu nashoboye gucuruza ubunyobwa na bombo, icyo gihe nagirango ibintu mu rugo bampaga njye mbasha kwihamo bikeya.”

Yakomeje avuga ko yakomeje kubibangikanya n’amashuri, ariko ageze mu wa munani aratsindwa, yigira inama yo gushaka icyo yakora, ari bwo yahise yisunga umuntu wacuruzaga ihene, maze na we yinjira atyo muri ubwo bucuruzi, gusa ngo uko amashuri yatangiraga yajyaga gusaba umwanya ngo yige kuko yabikundaga, ari na yo mpamvu uwo mwaka yawizemo imyaka itatu.

Icyo gihe ni na bwo yagujije Papa we amafaranga ibihumbi 30 yashoye muri ubwo bucuruzi bw’ihene yakoraga mu biruhuko gusa, bakaba barazikuraga ahitwa Kisoro ho muri Uganda kandi bakazizana n’amaguru.

Ati “Umwaka nize bwa nyuma mu wa munani, nasanze mfite amafaranga y’u Rwanda 50.000 y’inyungu, nari mfite mukuru wanjye akanshishikariza kwiga kandi najye narabishakaga, arabinsaba, yamafaranga ndayabika nti ‘reka ngende kwiga nibinanira nzisubirira gucuruza.”

Uwo Rwiyemezamirimo avuga ko yahise aza kwiga mu Mujyi wa Kigali, yiga ibijyanye n’amashanyarazi, ari na byo yagiye agiriramo umugisha akabona ibiraka ku buryo yari asigaye yiyishyurira amafaranga y’ishuri.

Arangije amashuri yisumbuye, yahise abona akazi, ahembwe ku nshuro ya gatatu, ahita ashinga butike (Boutique), gusa ngo iza gusenyuka mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1996 ni bwo Barimenshi yaje kubona akandi kazi, ariko nyuma y’umwaka ahita yirukanwa, maze ahita yishyira hamwe na bagenzi be, bashinja Sosiyete ariko na yo iza gusenyuka, ashaka akandi kazi agakora imyaka ine, gusa ngo yagakoraga akabangikanyije n’ibindi yikoreraga ninjoro nyuma y’amasaha y’akazi gasanzwe.

Nyuma y’iyo myaka ine yasezerewe ku kazi, ahabwa imperekeza ya 1.200.000 y’amafaranga y’u Rwanda, ari na cyo gishoro nyakuri avuga ko yahereyeho kugeza ubwo ageze ku byo atunze ubu.

Uretse ibyo bikorwa yakoze yikorera, Barimenshi yagiye anakorera abandi bantu mu bihe bitandukanye, nk’abo yacururije mrui butiki, abo yakoreye ibiraka birebana n’ibyo yize n’ibindi.

Kuba yaratangiye kwikorera (kwihangira imirimo) ibikorwa bye ntibiho,be nk’uko abandi bijya bigenda, Barimenshi yabihereyeho anatanga inama agira ati “Icya mbere ni ukumenya ngo ‘ibyo ugiye gukora urabikorera he ?’, icya kabiri ni ukumenya ngo ‘bifite ngano ki ?’, inzu ugiye gukoreramo izagutwara amafaranga angahe ? Ibyo byose ukongeraho n’ayo urya (amafaranga), ayo ukoresha mu rugo anagana iki ?”

Akomeza avuga ko ugiye kwihangira imirimo mu bucuruzi abanza kuzirikana ko mu meza atandatu ya mbere cyangwa umwaka, amafaranga yose akeneye atazayavana muri ibyo bikorwa bye, kuko ubwabyo biba bimusaba amafaranga menshi kandi ataratangira gucuruza.

Uyu rwiyemezamirimo asoza avuga ko kugirango wihangire umurimo mu bucuruzi bigomba kujyana no kumenya guhitamo ndetse no gukoresha neza igihe, ibyo byose bigaherekezwa n’ubunyangamugayo.