Breaking : Tuyisenge Jacques yasinye imyaka 2 muri Gor Mahia

 Breaking : Tuyisenge Jacques yasinye imyaka 2 muri Gor Mahia

Umunyarwanda Jacques TUYISENGE yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Uyu rutahizamu wari umaze imyaka ibiri muri iyi kipe yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka bivugwa ko ku isha aya saa saba z’amanywa aribwo yongereye amasezerano azamugumisha muri iyi kipe igihe cy’imyaka 2.

Ibi bivuzwe mu gihe uyu musore yari amaze iminsi avuzweho kuba yaramaze gusinya amasezerano yibanze n’ikipe ya APR FC aho byemezwaga ko we na bagenzi be 4 barimo Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita MIGI bagomba kuzaza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko amasezerano Jacques Tuyisenge afitanye na Gor Mahia agomba kurangira tariki ya 1/2/2018

Jacques Tuyisenga yahembwaga ibihumbi 200 by’amashiringi ya Kenya ni ukuvuga asanga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 by’amanyarwanda.

Kugeza ubu mu gihe shampiyona isigaje imikino 4 ngo irangire Jacques Tuyisenge ari muri ba rutahizamu 2 bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho bombi bafite ibitego 12.

Cyo kimwe na bagenzi be 6, Jacques Tuyisenge na Wendo bakaba bamaze kongererwa aya masezerano n’iyi kipe yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2017 muri Kenya. kikaba igikombe cya 16 ari nayo imaze gutwara ibikombe byinshi.