COGEBANK yatangije gahunda nshya yo Kubitsa no kubikuza hifashisjwe telephone mu buryo bwa Mobile Money

COGEBANK yatangije gahunda nshya yo Kubitsa no kubikuza hifashisjwe telephone mu buryo bwa Mobile Money

Iyi gahunda yiswe Push And Pull, ireba abakiriya basanganywe compte muri COGEBANK, n’ abafunguza uhereye ubu. Ariko ngo aba bakiriya bashobora no guhererekanya amafrw n’ abatari abakiriya ba COGEBANK, mu gihe baba bariyandikishije mu buryo bwo kohererezanya amafranga kuri telefone.

COGEBANK isobanura ko gahunda nshya ya Push&Pull, yo kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone ku biyandikishije muri kohererezanya amafaranga hifashishijwe imirongo ya telefone yitezweho kwihutisha serivisi zimari, kuko ngo bidasaba kujya kuri banki.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ iterambere muri COGEBANK, MUJYAMBERE Louis de Montfort, agaragaza abo iyi gahunda ireba. Agira ati "Icya mbere cyo uzayitabira ni umukiriya usanzwe ari uwa COGEBANK Azahuza konti ye ya COGEBANK n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone, akaba yizeye kuba yafata amafaranga ye akayashyira ku murongo wa telefone ye akayoherereza mugenzi we. Bivuze ko nutari muri COGEBANK, ariko ari muri ubwo buryo bwo kohererezanya amafaranga hifashishijwe imirongo ya telefone ashobora kohererzwa amafranga."

Usibye kongera umubare w’ abakoresha serivisi z’ imari, no kubagabaniriza ibyago byo kugendana amafaranga birimo kuyata no kuyibwa, gahunda ya Push and Pull ngo initezweho kunganira leta y’ u Rwanda mu cyerekezo ifitiye urwego rw’ imari.

Bwana MUJYAMBERE Louis de Montfort. agira ati" Ni ukuvuga ngo ibi bituma ba bantu batagiraga compte muri bank, babona services zo muri bank. Ikindi byunganira leta, nk’ uko mubizi na none, leta yacu yihaye umuhigo w’ uko izagabanya amafrw cash mu ntoki azagabanuka. Icyo bivuze ni uko hari ikiguzi leta itanga kugira ngo iya printing cg iyakore, akazagabanuka."

Guhera ubu kugera taliki ya 31 z’ ukwezi kwa 12 uyu mwaka, kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafrw hifashishijwe gahunda ya Push and Pull bizakorwa ku buntu nk’ uko COGEBANK yabitangaje.

Nyuma yaho, abazayikoresha bazatangira gusabwa ikiguzi, COGEBANK ivuga ko igitekerezaho