Degaulles n’uwahoze ari umunyamabanga wa ferwafa urukiko rwabagize abere

Degaulles n’uwahoze ari umunyamabanga wa ferwafa urukiko rwabagize abere

Kuri uyu wa Gatatu saa kumi z’umugoroba nibwo urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rwasomye urubanza rwaregwagamo perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulles n’uwahoze ari umunyamabanga we Me Mulindahabi Olivier ndetse na Eng Adolphe Muhirwa icyaha cyo gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA mu buryo buhabanye n’amategeko.

Uru rubanza rwasomwe nta n’umwe mu baburanyi uhari yaba ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa. Ubushinjacyaha bwari bwajuririye umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro wo kugira Nzamwita Vincent Degaulle umwere n’igihano cyo gufungwa amezi 6 urwo rukiko rwari rwakatiye Me Mulindahabi Olivier na Eng Muhirwa Adolphe.

Mu isesengura ry’urukiko rwisumbuye rwasanze nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwatanze bihamya aba uko ari 3 uruhare mu gutanga isoko binyuranyije n’amategeko aho urukiko mu bushishozi bwarwo busanga nta bimenyetso bigaragaza umubano cyangwa ubushuti bwihariye bwari hagati ya Me Olivier Mulindahabi na Eng Adolphe Muhirwa ( wari ushinzwe kugenzura no gusesengura dosiye za kompanyi zifuzaga iri soko) hamwe n’abayobozi ba Experts Co Ltd yari yatsindiye iri soko bityo kuvuga ko iri soko ryatanzwe hashingiwe ku itonesha cg icyenewabo nta shingiro bifite.

Ku ruhande rwa Nzamwita Vincent Degaulle wari wagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga nubundi urukiko rwasanze ari umwere kubera ubushinjacyaha butabashije kugaragaza uruhare rwe bitewe nuko kuba yarasinye ku mpapuro zitanga isoko ataribyo bigaragaza uruhare rwe na cyane ko byari mu nshingano ze nka perezida wa federasiyo

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwisumbuye nta bujurire bundi bushoboka cyereka igihe ubushinjacyaha bwaba bubonye ibimenyetso bishya bihamya aba uko ari 3 iki cyaha cyo gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA mu buryo butemewe n’amategeko.