Imyiteguro yo gutaha stade mphzamahanga ya Cricket i Gahanga yararangiye

Imyiteguro yo gutaha stade mphzamahanga ya Cricket i Gahanga yararangiye

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo ikibuga cya Cricket gitahwe ku mugaragaro imirimo yo kuyubaka irasa nk’iyarangiye.

Abantu barenga 1500 bazitabira ibirori byo kuyitaha barimo ibihangange muri uyu mukino ku isi nka Brian Charles Lara na Michael Paul Vaughan OBE babaye ba kapiteni b’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu myaka ishize, n’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku isi (International Cricket Council (‘ICC’) David John Richardson.

Kuwa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2017 nibwo hazaba umuhango n’ibirori byo gutaha iyi stade mpuzamahanga ya Cricket Yubatswe n’umushinga ‘Rwanda Cricket Stadium Foundation (RSCF) itwaye asaga miliyari 1 y’u Rwanda

Biteganijwe ko Ibirori byo gutaha iyi stade bizatangizwa n’umuganda uzitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ukabera mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Karembure Guhera saa sita

Iyi stade yatangiye kubakwa muri kamena 2016 nyuma y’agahigo kaciwe n’umunyarwanda eric dusingizimana wamaze amasaha 51 akina cricket ibi bikaba imbarutso y’ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kubaka iyi stade hirya no hino ku isi