Rayon Sports irakina na Kirehe idafite umukinnyi wayo mushya Mukunzi Yannick

Rayon Sports irakina na Kirehe idafite umukinnyi wayo mushya Mukunzi Yannick

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutakaza umukino wa champiyona ku munsi 3 na Bugesera iraza gukina idafite Yannick.

Mukunzi Yannick waje muri Rayon Sports avuye kwa mucyeba Apf fc kurubu Rayon Sports iraza gukina umunsi wa 4 wa championa y’u Rwanda itamufite kubera ikibazo cy’imvine.

Uyu mukinnyi warutarasiba umukino n’umwe muri Rayon Sports yagize ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ye yatsizwemo na Bugesera.

Uyu musore waje kuva mu kibuga agize ikibazo cy’imvune agasimburwa na Bimenyimana Bonfils Caleb ntiyakoranye imyitozo n’abagenzi be kubera imvune.

Rayon Sports irakina na Kirehr FC kuwa gatandatu talii ya 28/10/2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice.

Kirehe mu mukino 3 ya champiyona imaze gutsindwamo imikino 2 aho yatsizwe na Mukura ndetse na Marines mugihe ije gukina na Rayon iherutse gutsinda ikipa ya Musanze Fc.