HRW : Trump ahungabanyije ubuzima bw’umugore muri Kenya na Uganda.

HRW : Trump ahungabanyije ubuzima bw’umugore muri Kenya na Uganda.

Ingaruka zatangiye kwigaragaza mu Nzego z’ubuzima zikomoka kuri Politiki ya President Trump ku bijyanye n’ubuzima ku isi. Service z’ubuzima zatangwaga mu bihugu bya Uganda na Kenya zatangiye kudindira.

Mu ibaruwa HRW yandikiye Umunyamabanga wa Leta Muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Rex Tillerson. Human Right Watch igaragaza ko habayeho igabanuka ry’amahugurwa imiryango itegamiye kuri Leta yageneraga abakozi bo mu mavuriro ya Leta.

Aha ngo imiryango itegamiye kuri Leta yafashaga inzego z’ubuvuzi muri Kenya , Uganda n’ahandi muri Africa yasabwe kwitarura imishinga ifitanye isano no gukuramo inda. USA binyuze muri gahunda ya “Mexico City Policy” yongereye ingengo y’imari yashyiraga mu mishinga y’ubuvuzi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yaturutse kuri miliyoni 575 ariko kugirango umuryango runaka ukora wita ku buzima ubashe kubona inkunga iturutse muri iki kigega usabwa kwitandukanya n’ibikorwa byose byo gukuramo inda, ku buryo ngo ibikorwa byinshi by’iyi miryango byahagaze kuko imiryango ubwayo iri mu gihirahiro.

Kenya na Uganda ni ibihugu byagobokwaga cyane n’iyi nkunga by’umwihariko mu bijyanye no kwirinda impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bakivuka. Ndetse no guhashya ubwandu bwa SIDA.

Muri Kenya impfu z’ababyeyi zigeze kuri 14% ku bari hagati y’imyaka 15 na 49, iyi miryango kandi yishyuriraga imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA abagera ku bihumbi 890 naho muri Uganda 93% by’abafite ubwandu bwa SIDA babonaga imiti igabanya ubukana kubera izi nkunga, mu gihe iyi miryango yanafashije kugabanya impfu z’ababyeyi kugera kuri 8%.

HRW itangaje aya makuru, habura amezi 6 ngo guverinoma ya USA ivugurure ibijyanye n’iyi gahunda yo gukumira ikurwamo ry’inda. KENYA, TANZANIA na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku rutonde rw’ibihugu byiganjemo igituntu cy’igikatu. Kuri uru rutonde, ibihugu 13 byiganjemo igituntu cyananiye imiti, byihariye 55% by’abarwayi b’igituntu cyananiranye.

Umuryango Grobal Found ugaragaza ko ari ngombwa ko muri ibi bihugu hashorwa imari muri gahunda zo gupima abana, imfungwa n’abimukira baba mu tujagari. Kuzamura uburyo bwiza bwo gukoresha ibipimo, n’ikoranabuhanga ryo gupima iyi ndwara. Gukomeza ubufatanye hagati y’abikorera n’ibigo bya Leta muri iyi gahunda.

Ndetse no kurwanya ivangura iryariryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina rishobora gukumira uwariwe wese ku guhabwa serivisi za ngombwa zo kurwanya igituntu.

Nyuma y’ubushakashatsi bw’uyu muryango ngo hagiye gushyirwaho ubufatanye hagati y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Global Fund ndetse na gahunda mpuzamahanga yo guhangana n’igituntu Stop TB.

Ngo kugirango intego rusange yo guca burundu ubwandu bw’ igituntu igerweho mu mwaka wa 2030 iyi miryango yiteguye gushoramo Miliyoni 190 z’amadorari ariko ngo n’indi miryango bazafatanya.