UNICEF : Gushaka umuzi wa Chorera yugarije afrika yo hagati n’amajyepho.

UNICEF : Gushaka umuzi wa Chorera yugarije afrika yo hagati n’amajyepho.

Chorela imaze guhitana abagera ku 1562 kuva uyu mwaka watangira, iki cyorezo kimaze kwibasira abagera ku bihumbi 104.

Iyi ndwara yagaragaye mu bihugu bya Angola, Burundi, Kenya, Malawi Mozambike, Rwanda, Somalia , S.Soudan, Tanzania, Uganda na Zambia.

Ikigero kinini cy’iki cyorezo kigaragara cyane mu gihugu cya somaliya, igihugu cyihariye 75% by’abarwayi bose bo mu mwaka wa 2017. Ikurikiwe na South Soudan ifite 15,9% nk’uko imibare ya UNICEF ariryo shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana.

Mu bapfuye igihugu cya Tanzania kiza ku mwanya wa 3 n’impfu 420, S.Soudan ku mwanya wa 4 n’impfu 378.

Ibindi bihugu bigaragaramo imibare y’impfu iciriritse igihugu giheruka kwibasirwa mu ntangiro z’uku kwezi kwa 10 ni Zambia naho u Rwanda n’u Burundi nabyo byagezwemo n’iki cyorezo ariko nta muntu wapfuye. Nkuko bitangazwa na UNICEF iri shami na guverinoma z’ibi bihugu batangiye ubushakashatsi ku byorezo nka Chorela muri aka karere, aho ikunda gukomoka hanakurikijwe uburyo imigezi yo muri aka karere ihererekanya amazi, kugirango iki cyorezo gikumirwe.