Amavubi yakoze imyitozo ya mbere aritegura gukina na Ethiopia

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu kuri uyu wa mbere nibwo yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa kamarampaka wo gushaka itike y’imikino nyafurika y’abakina imbere mu gihugu.

Antoine Hey atanga amabwiriza

Iyi kipe yiganjemo abari mu ikipe yatsinze Tanzania ariko ikaza gusezererwa na Uganda igomba gukina imikino ibiri na Ethiopia aho uwa mbere ugomba kuba kuri icyi cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 i Addis Abeba muri Ethiopia naho uwo kwishyura ukaba Tariki ya 12 Ugushyingo 2017. Ikipe izaba yabashije kurusha indi muri iyo mikino 2 ikaba ariyo izitabira imikino ya CHAN 2018 isimbura Misiri yamaze kwikura mu irushanwa.

Abanyezamu nabo bakoraga imyitozo yabo

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa mbere ikaba yari iyobowe na Antoine Hey ndetse n’umutoza Mashami Vincent umwungirije, ikabera kuri Stade Amahoro aho bakora igitondo n’ikigoroba.

Abakinnyi babanza kumva amabwiruza y’umutoza

Mu myitozo yo ku mugoroba ari nayo abantu bose bari bemerewe gukurikira, umutoza Antoine Hey udafite igihe kinini cyo gutegura iyi kipe, yibanze mu kwibutsa abakinnyi amayeri azifashisha ku mukino wa Ethiopia, aho ahanini uyu mutoza akinisha abakinnyi batatu bugarira, imbere yabo akahashyira abandi babiri bafite ubushobozi bwo gusatira imbere ari nako banagaruka kuzibira.

Bakame na Kimenyi bafatanyaga na Marcel mu myitozo yabazamu bahabwa na Thomas Higiro
Umutoza yatangaga amabwiriza yifashishije umusemuzi

Uyu mutoza yaje gufata umwanya agabanyamo amakipe abiri, maze akurikirana imyitozo, aho harimo imwe abakurikiranye imyitozo bemezaga ko ari yo izavamo benshi bazabanza mu kibuga ku mukino wa Ethiopia.

Ikipe ya mbere yari igizwe na :

Mu izamu : Ndayishimiye Eric Bakame,
Abakinnyi babatu bugarira : Manzi Thierry, Rugwiro Herve na Usengimana Faustin

Hagati mu kibuga : Iradukunda Eric Radu, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Celestin.

Abataha izamu : Nshuti Innnocent na Mico Justin

Abari bagize ikipe ya kabiri : 2

Mu izamu :Nzarora Marcel wasimburanaga na Kimenyi Yves

Inyuma : Kayumba Sother, Ally Niyonzima na Nshimiyimana Imran

Hagati : Nyandwi Saddam, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Eric Rutanga

Abataha izamu : Biramahire Christophe Abeddy, Sekamana Maxime

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bari mu mwiherero

Abanyezamu : Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Abakina inyuma : Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati : Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Abataha izamu :Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo