REMA : Hari agashimwe ku batagundira imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga

REMA : Hari agashimwe ku batagundira imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Mu Rwanda umuco wo kugundira ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa, ushobora gucika, kuko imyanda ikomoka ku ikoranabuhanga yonona ibidukikije. Ngo kuri ubu hari gahunda yo kuvugurura iyi myanda ikavamo ibindi bikoresho kandi ngo uwatanze igikoresho cye agomba gusubizwa amafaranga make, kuko n’inganda zitunganya iyi myanda nazo zikuramo inyungu.

Ku isi 16 % by’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga niyo ijyanwa mu nganda zabugenewe indi isigaye iranyanyagizwa hirya no hino, Mu Rwanda ngo hari n’ababanza kuyibika. Ibyo ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije gishushanya nko kugundira television, telephone, Mudasobwa, Radio n’ibindi nyamara ubwabyo bitagikora. Impamvu ngo ni uko biba byarabahenze.

Nyamara kuri ino nshuro, imisoro ku bikoresho nk’ibi by’ikoranabuhanga yarorohejwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri iki cyiciro. Kuri ubu 85 % by’abanyarwanda imibare igaragaza ko bafite terephone ngendanwa. Nka kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bigaragaza ubwinshi bw’ibyinjira mu gihugu.

Nyamara bene ibi bikoresho byibitsemo uburozi bwa Chrome, Mercure Cadmium, n’ubundi butare, bihumanya ubutaka amazi n’umwuka muntu ahumeka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije kigaragaza ko bidakwiye kwibikaho imyanda nk’iyi ngo No mu Rwanda inganda ziyakira zirahari kandi hashyizweho n’agashimwe.

Rachel Tushabe Ushinzwe inyigisho Mu Kigo cy’igihugu cy’ibidukikije REMA "ikibazo ni uko bibikaho ibikoresho bidakora kuko biba byarabahenze , ariko bundi hari amafaranga macye bagenerwa ahwanye n’ibishobora kuva muri icyo gikoresho".
Inganda zitunganya ibi byuma zikuramo ubutere bundi bukenerwa bukabyazwa umusaruro, ariko kandi ibishingwe byuzuye ibikoresho by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera. Kaminuza y’ubushakashatsi ya ONU Mu mwaka wa 2014 yagaragaje ko ku mwaka ku isi iyi myanda yari igeze kuri toni miliyoni 40 kandi mu mwaka wa 2018 bizaba bigeze kuri toni miliyoni 50.

Umunyafrika abarirwa ibiro bisaga 2 by’iyi myanda ajugunya buri mwaka. Ni bike ugereranyije n’ibyo umunyaburayi umwe ajugunya, kuko ageza ku biro 20. David Malone umwarimu muri iyi kaminuza y’umuryango w’abibumbye atangaza ko muri izi toni zose z’ibikoresho bijugunywa buri mwaka harimo byibuze ubutare bwa zahabu Cuivre na Fer bifite agaciro ka Miliyali 48 z’amaeuro. Ngo ni cyo wagereranya n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu mujyi. Ariko kandi harimo n’uburozi bupima toni sizaga miliyoni 2.