PAC : Abashinjwa gusesagura umutungo wa leta bashobora kujya bafatirwa mu nteko ishingamategeko

PAC : Abashinjwa gusesagura umutungo wa leta bashobora kujya bafatirwa mu nteko ishingamategeko

Mu rwego rwo guca ibyaha byo gusesagura imitungo n’imari ya leta ngo ni ngombwa guhana nk’uko komisiyo ikurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta ibigaragaza . Ngo ni ibyaha byanze gucika kuko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2015-2016 ibigaragaza.

PAC isaba ko uwakoze icyaka bigaragazwa neza yajya ahita atabwa muri yombi mu gihe yitabye komisiyo y’inteko ishingamategeko.

Ku bwa Honorable NKUSI uyoboye iyi komisiyo avuga ko biba byigaragaza nta kabuza "muri raporo zose z’uko isoko ryatanzwe, ntago ari ibyo tuba twumvise mu muhanda"

Aha ngo komisiyo yagira n’uburenganzira bwo kubarahiza ko bavugisha ukuri nk’uko bigenda mu rukiko, ibi bishobora kujya mu nshingano za Ministeri y’ubutabera mu rwego rw’ubushinjacyaha kugirango hirindwe kugonganisha ububasha bw’inzego ariko icy’ingenzi ntasubirwaho nuko hakongerwa imbaraga mu bushinjacyaha, bugatanga Raporo ya buri mezi atatu igaragaza aho ibikorwa bigeze byo gukurikirana aba bahendesha Leta mu masoko.

Hon Nkusi Juvenal ati "ubushinjacyaha nibwo bufite ubushobozi bwo gukora iperereza". Aha ngo ingingo yo gukurikirana abatsindiye ayo masoko mu nkiko nayo ingomba kujya ishyirwa mu masezerano y’amasoko ndetse n’abatsindira amasoko yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’andi masoko ya Leta kuko ariho hakomoka igisa n’ubwumvikane bwo kurenza amaso amakosa aba yakozwe.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko kwica nkana amategeko y’icungamutungo bikiyongera. Ikigaragazwa nko kwirara ku babikora. Abandi bagakurikiranywe ngo iyo beguye ku mirimo yabo n’ibirego bitakaza agaciro. Hakaba n’abakomeza gukora mu kazi ka Leta kandi bagikurikiranywe mu iperereza cyangwa baranahamijwe ibyaha kubwa komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo ngo ntakizere ko n’ibimenyetso bishinja aba bizashyira ngo biboneke.

Imvano y’imanza zo muri uru rwego zigenda biguru ntege kuko mu manza zigera kuri 370 zashyikirijwe ubushinjacyaha umwaka ushize 300 zitarasubukurwa.