BPR irizeza abakiriya bose ko ikoranabuhanga rizakomeza gukoreshwa

BPR irizeza abakiriya bose ko ikoranabuhanga rizakomeza gukoreshwa

Banki y’ Abaturage y’ U Rwanda (BPR/ Atlas Malr) irashima ubufatanye n’ ikizere abakiriya bayo bakomeje kuyigirira, kuko ngo ari byo shingiro ry’ iterambere igenda igeraho.

Ni iterambere ritagaragazwa mu mibare cyangwa ibipimo. Ariko ubuyobozi bwa BPR Atlas Mara busobanura ko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari rizakomeza kwitabwaho kuko ngo ryabigizemo uruhare, ku buryo ngo ibitaragezweho iyi banki itariyubaka, abakiriya bakwizera kubibona.
Banki y’ abaturage y’ u Rwanda yasangiye n’ abakiriya bayo, ibashimira ikizere n’ ubufatanye bayigaragariza, ngo byo nkingi y’ iterambere irushaho kugeraho. Ni igikorwa cyanahuriranye no kugaragariza abakiriya bayo abayobozi bashya.
Umuyobozi mushya Ushyinzwe ibikorwa, Mr. Maurice K. Toroitich, yizeza ko urwego BPR Atla Mara igezeho yiyubaka rushimishije.

Agira ati” Kuba tubarizwa muri Atlas Mara, bivuze byinshi ! reka mvugeho kimwe : Mu myaka yashize, BPR ntiyashoboraga kugira igikorwa gikomeye yakora kuko ntiyari banki y’ ubucuruzi kandi yari ifite ubushobozi buke cyane.”

Ariko ubu, BPR ni imwe mu mabanki afite umutungo munini, dufite mu Rwanda. Bivuze ko BPR iri mu mwanya mwiza wo gukore ibitarashobotse mbere ! Niba mukeneye gukora ibyo mutashoboye mbere, nabizeza ko BPR ifite ubushobozi bwo kubikora”.

Naho umuyobozi mukuru na we mushya wa BPR, Mr. Njuguna Ndung’u, avuga ko kuguma mu murongo wo guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’ amabanki, byitezweho kugeza BPR mu kerekezo kiza ifite.

“Namaze igihe kinini nkora ubushakashatsi natanga amahugurwa mu birebana n’ ubukungu ! Ni na byo nakoze nkigera mu Rwanda, mu myaka 10 ishize. Ariko ibyinshi mu biri kugerwaho hano mu Rwanda, ni akamaro k’ ikoranabuhanga nka mobile money ; ibyo twita digital financial platform. Iyo ureba Banki y’ abaturage, “Bank Yawe, Ejo Heza,” ako kanya wibaza ngo ni he twerekeza ? bivuze ko twerekeza mu gukoresha ikoranabuhanga muri servicz z’ imari n’ amabank. Ni ho twizeye knd witegereje aho tuvuye, dusanga gukora kinyamwuga bzatugeza aho tujya !”

Usibye kugaragariza abakiriya abakiriya ubuyobozi bushya, BPR yanasezeye ku ucyuye igihe, Sanjeev Anand, ngo wahinduriwe imirimo, mu kigo Atlas Mara.