Umutoza w’amavubi Antoine Hey yahakanye ko yari yarataye akazi

Umutoza w’amavubi Antoine Hey yahakanye ko yari yarataye akazi

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 3 ugushyingo 2017 kigamije kuvuga uko imyiteguro y’ikipe y’igihugu iri kugenda mbere yo gukina na Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika cy’abakina mu gihugu imbere CHAN 2018.

JPEG - 66.7 ko
Antoine Hey ahakana guta akzi akemeza ko yarari mu yindi mirimo ifitye igihugu akamaro

Umudage utoza ikipe y’igihugu Antoine Hey warumaze amezi hafi 3 atari mu gihugu kugeza ubwo umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC bwana Bugingo Emmanuel aherutse kubwira itangazamakuru ko bamufata nk’uwataye akazi yavuze ko habayemo kutumva neza ibikubiye mu masezerano ye kuko mu nshingano harimo no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’ubufatanyabikorwa FERWAFA ifitanye na DFB federasiyo y’umupira w’amaguru mu Budage akaba rero aricyo cyari cyamujyanye ati " habayemo kutumva neza amasezerano kuko akazi kanjye singakorera mu gihugu gusa no hanze nahakorera kuko si ndi umukozi wo mu biro, hari izindi gahunda zifitiye inyungu umupira w’amaguru mu Rwanda narindimo zishingiye ku masezerano FERWAFA na DFB bafitanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiyemo gusa twaravuganye na minisiteri kandi twarabirangije nta kibazo gihari ubu turajwe inshinga n’uyu mukino wa Ethiopia"

JPEG - 80.2 ko
Antoine Hey n’umwungiriza we biteguye gufasha ikipe y’igihugu

Umutoza w’Amavubi atangaje ibi mu gihe iyi kipe y’umupira w’amaguru mu bakina imbere mu gihugu yitegura kujya muri Ethiopia kuri uyu wa Gatanu mu mukino ubanza uzaba ku cyumweru.