Beyonce azumvikana muri film ya The Lion King

Beyonce azumvikana muri film ya The Lion King

Amakuru mashya ya Beyonce a.k.a Queen Bey aratangaza ko azaba umwe mu bakinnyi bazumvikanisha ijwi ryabo muri film ya animation “The Lion King”. Ibi bikaba byaratangajwe kandi n’umushinga ushinzwe gutunganya izi Film za The Lion King.

Beyonce mama w’ abana batatu azaba akina yitwa Nala, naho abandi bakinnyi bafatanya gukina muri The Lion King ,harimo uwitwa Donald Glover azakina yitwa Simba, James Earl Jones azakina yitwa Mufasa,Chiwetel Ejiofor azakina yitwa Scar, Alfre Woodard azakina yitwa Sarabi, Seth Rogen azakina yitwa Pumbaa, Eric Andre azakina yitwa Azizi, John Olivier azakina yitwa Zazu, John Kani azakina yitwa Rafiki naho Billy Eichner akazakina yitwa Timon.

Iyi Film biteganyijwe ko izagera ahagaragara tariki ya 19 Nyakanga 2019, ikaba izayoborwa na Jon Favreau nkuko Disney ibitangaza.

“The Lion King” nimwe muri film zikorwa na Disney. Izindi film yakoze zakunzwe twavuga nka “Cinderella”,”The Jungle Book” iyi ikaba yarayobowe na Favreau, indi film yakozwe na Disney yakunzwe twavuga nka “Beauty and the Beast”,iyi ikaba yarinjije akayabo k’amafaranga menshi ku isi.

“The Lion King,ni film yakunzwe n’ingeri z’ abantu ndetse yinjiza akayabo k’amafaranga akabakaba miliyoni 968 za’ amadorali