Big Farious ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri IMBARAGA album launch

Big Farious ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri IMBARAGA album launch

Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina bise ‘Imbaraga’ giteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2017. Big Farious wakoranye n’iri tsinda, ni umwe mu bahanzi bazifatanya naryo mu kumurika iyi album.

JPEG - 106.7 ko
Julianna Kanyomozi azifatanya na Charly na Nina
JPEG - 265.3 ko
Deejay Pius ntiyabatenguha basanzwe bakorana

Mu minsi ishize Charly na Nina batangaje ko umuhanzi wo mu karere batumiye muri iki gitaramo ari Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda nawe aza kwemeza aya makuru ndetse avuga ko yishimiye gushyigikira aba bahanzi akunda.

Alex Muyoboke uhagarariye inyungu z’itsinda rya Charly na Nina, yavuze ko Big Farious yamaze kwemeza ko tariki 1 Ukuboza, 2017 azifatanya na Charly na Nina mu kumurika album yabo. Muyoboke yagize ati ’Azagera inaha mbere ni umuhanzi wakoranye na Charly na Nina ni inshuti yabo akunda umuziki wabo, hari ibitaramo byinshi twakoranye nawe rero yamaze no kutwemerera ko azitabira igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere."

JPEG - 143.6 ko
Big Farious nawe yemeje kwifatanya n’iri tsinda mu gushyira hanze Album yabo IMBARAGA

Big Fizzo cyangwa Farious ni umuhanzi w’Umurundi wamamaye mu karere icyakora akaba ari nawe wakoranye na Charly & Nina indirimbo bita ‘Indoro’ iyi isa n’aho ariyo yamenyekanishije aba bahanzikazi , kuba rero ngo yaza kwifatanya nabo mu gitaramo cyo kumurika Album cyane ko ari umuhanzi bakoranye indirimbo yamamaye mu karere.

Usibye Big Fizzo na Geosteady ariko Muyoboke Alex yatangaje ko abandi bahanzi bazataramana na Charly na Nina muri iki gitaramo ari abanyarwanda barimo Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Dj Pius bose bazaba bafatanya na Charly na Nina muri iki gitaramo.

JPEG - 251.2 ko
GeoSteady nawe ngo ntiyabatererana
JPEG - 231.5 ko
Andy Bumuntu nawe azaba ahari
JPEG - 257.7 ko
Yvan BURAVAN ngo ntiyabura mu gitaramo

Iki gitaramo cyo kumurika Album ‘Imbaraga’ ya Charly na Nina byitezwe ko kizaba tariki 1 Ukuboza 2017